bwiza.com
Ahabanza » Amerika irifuza kongera kuburanisha Abanyarwanda babiri bakekwaho kwica ba mukerarugendo muri Uganda 
Amakuru mashya

Amerika irifuza kongera kuburanisha Abanyarwanda babiri bakekwaho kwica ba mukerarugendo muri Uganda 

Urukiko rwo muri Amerika rursaba kongera kuburanisha Abanyarwanda babiri, Gregoire Nyaminani na  Leonidas Bimenyimana bakekwaho kwica ba mukerarugendo b’abanyamahanga muri Uganda.

Bamukerarugendo umunani bishwe ubwo bari mu Ishyamba ry’inzitane rya Bwindi muri Uganda mu 1999.

Aba bagabo bahoze muri FDLR baje gutabwa muri yombi boherezwa muri Amerika. Barezwe ibyaha by’iterabwoba gusa urukiko ruza kubibahanaguraho mu 2007 nyuma yo kugirwa abere.

Umucamanza yavuze ko n’ubwo aba bombi bemera ibyaha, babitewe n’iyicarubozo bakorewe ubwo bari muri gereza mu Rwanda. Banze kugruka mu Rwanda, Amerika nayo ibima ubhungiro gusa nyuma baza kwemererwa gutura muri Australia mu 2018.

Kuri ubu nk’uko The Guardian dukesha iyi nkuru ibitangaza, impapuro z’urukiko zirerekana ko Amerika yifuza  kongera kuburanisha aba bagabo igihe haba habonetse ibindi bimenyetso.

Umushinjcyaha Mukuru wa Amerika, Jeffrey A Taylor atangaza ko igihugu cye cyiteguye kuburanisha aba bagabo igihe haba habonetse ibindi bimenyetso.

Mu nyandiko z’urukiko ati “ Urukiko rukwiye guhita rusubika umwanzuro wa mbere. Ibi ni ukugira ngo hasigasirwe ububasha bwa Amerika bwo kuburansiha abaregwa ku byaha bakekwaho. Urukiko ruziko ibi byaha byakozwe n’abo ALIR, Umutwe w’iterabwoba.”

Yongeyeho ko “ Hari ibyaha byinshi abo muri ALIR bagiye bakora. Si aba baregwa gusa. Amerika ntiyabashije gukomeza urubanza ariko ibi bizashoboka mu minsi iri imbere ari uko habonetse ibindi bimenyetso haherewe ku kuba abaregwa baremeye icyaha.”

Uburanira aba  bagabo yavuze ko ibyo Leta irimo ari nko kugerageza kongera kuruma ku mutsima kugira ngo ibone amahirwe yo kuba yakora irindi perereza.

Mu byo yashyikirije urukiko, yavuze ko kuba hazaba iperereza mu minsi iri imbere bitabuza urukiko gukomeza kurinda abaregwa kwibasirwa no kuba bakongera gukorwaho iperereza.

Ku rundi ruhande, Australia yakiriye aba bagabo ivuga ko aba bagabo bagizwe abere bakwiye gutura muri iki gihugu nta nkomyi kuko nta mpamvu n’imwe ibabuza kuba muri iki gihugu.

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!