bwiza.com
Ahabanza » Gisagara: Abasenyewe n’ikorwa ry’umuhanda bashinja gitifu kubaka ‘akantu’ ngo abakorere ubuvugizi
Amakuru Politiki

Gisagara: Abasenyewe n’ikorwa ry’umuhanda bashinja gitifu kubaka ‘akantu’ ngo abakorere ubuvugizi

Abaturage barenga 60 bo mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara bavuga ko inzu zabo zasenywe n’ikorwa ry’umuhanda, ariko bakaba barishyuye bamwe abandi barasigara, bityo bagashinja umuyobozi w’Akagari ko ariwe wanga ko babishyura kuko abasaba amafaranga.

Ni umuhanda munini uva mu Karere ka Huye werekeza muri Gisagara, abatuye hafi y’uyu Muhanda, mu kagari ka Gasagara mu Murenge wa Gikonko bavuga ko imashini zakoraga uwo muhanda muri 2016 zabasenyeye inzu ariko bakaba batarishyuwe.

Ati “Kiriya kimashini gikora umuhanda nicyo cyayishe, cyarayicugushije none ubu ndara mu gikoni, imvura iguye biba ibibazo.”

Aba baturage bashinja umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari, Nyandwi Pascal, kuba batarishyuwe kuko ngo umuhaye akantu ngo yishyurwa.

Yagize ati “Hari umuntu wambwiye ngo ufite nk’ibihumbi ijana iriya nzu bayibara, byapfiriye kwa gitifu w’akagari, iyo utamurebye ngo umuhe akantu ntabwo ubarirwa.”

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe ubukungu, Jean Paul Hanganimana, yatangarije Radiotv10, ati “Twashyizeho team ya RTDA, Akarere, Umurenge, Akagari n’inzego z’umutekano bajya kumva ibibazo byasigaye bidacyemuwe”.

Icyumweru gishize bakiriye ibyo bibazo, ibyo basanze bifite ishingiro, bazabarirwa inzu zizasanwa ndetse ni izigomba kubakwa zubakwe. Iyo timu izasubirayo muri iki cyumweru kureba abacikanywe uwo munsi wa mbere.”

Aba baturage baje biyongera ku bandi baturiye umuhanda werekeza ku biro by’aka karere Gisagara, uri gushyirwamo kaburimbo, gusa bo bakaba barakodesherejwe inzu zo kuba babayemo.

Izindi wakunda

Bwiza.com