bwiza.com
Ahabanza » Hatanzwe impapuro zo guta muri yombi Wema Sepetu
Imyidagaduro

Hatanzwe impapuro zo guta muri yombi Wema Sepetu

Urukiko rw’ibanze rwa Kisutu rwatanze impapuro zo guta muri yombi umukinnyi wa Filimi, Wema Sepetu.

Uyu mukobwa wabaye nyampinga wa Tanzania, ashinjwa gusakaza amashusho y’urukozasoni.

Ni nyuma yo kutitabira iburanisha ryurukiko nk’uko yari yabitegeteswe n’umucamanza.

Umuhagarariye mu mategeko, Reuben Simwanza avuga ko ari gukora uko ashoboye ngo afashe umukiliya we.

Uyu munyamategeko yabwiye urukiko nk’uko Ghafla ibitangaza ko, Wema yageze aho urukiko rukorera ariko ntiyabasha kwinjira mu cyumba cy’iburansiha kuko ngo yarwaye bitunguranye.

Akimara kumva ko ashakishwa, Wema yifashishije urukuta rwe rwa instagram yagize ati “ Jya wibagirwa ibikubabaza ariko ntukibagirwe icyo byakwigishije.”

Wema Sepetu ashinjwa gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni ari mu buriri n’umugabo bari bahararanye witwa Patrick.

Ni igikorwa cyamukururiye gufatirwa ibihano n’igihugu ku bihangano bye bya filimi ndetse na n’ubu akaba acyitaba inkiko.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!