bwiza.com
Ahabanza » Ijambo Rose Kabuye yavuze akiyobora Kigali ritangiye kuba impamo
Amakuru Amateka Featured mu Rwanda

Ijambo Rose Kabuye yavuze akiyobora Kigali ritangiye kuba impamo

Lt. Col. Rose Kabuye yayoboye Umujyi wa Kigali (1994-1998) , ubwo wari ugizwe na Komine eshatu arizo Kacyiru, Kicukiro na Nyarugenge yakunze kumvikana abwira abaturage bifuza kuba mu Murwa wa Kigali batabifitiye ubushobozi ko bazawivanamo ntawubirukanye.

Muri icyo gihe cya nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi , urugamba rwo kubohoza igihugu hagati ya MRND na FPR rwari rukirangira umunyarwanda wese yifuza kuba yakwiturira muri Kigali.

Ibyo bihe byari bigoye cyane kuko umutekano wari utarizerwa neza ndetse n’ umubare munini w’ Abanyarwanda bavaga inyuma y’ igihugu batahuka bagana mu murwa mukuru kuko bumvaga ko ariho babona amahoro n’ umudendezo.

Muri icyo gihe na none hari abantu benshi bari barasenyewe amazu batagira aho kuba bose byumvikane ko bashakaga amazu.

Niyo mpamvu ,Rose Kabuye wari Major icyo gihe yari ifite akazi gakomeye gashingiye k’umutekano kuko ariwo wari ushingiweho kugira ngo abanyarwanda babane neza nta rwikekwe.

Umujyi wa Kigali wicyo gihe hari ikibazo cy’amazu yasizwe na beneyo batangiye guhunguka ,hakaba n’ ikibazo cy’ ingutu cy’ abantu bahungutse bajya mu nzu batubatse ba nyirazo batahutse bikagorana…

Uburyo inzego zari zigizwe na Nyumbakumi ,chef de zone ukagera kuri responsible udasize na konseye bakemura ibyo bibazo by’ ingorabahizi byari ikibazo gikomeye .

Aha rero , hagamijwe guca amakimbirane yabari mu nzu zitari izabo, niho Rose Kabuye yaje gufata igisigara cya Leta cyabaga mu muri Segiteri Gikondo kugira ngo abaturage bubakemo barabyanga ngo ni mu cyaro.

Barahanze bahaherewe Ubuntu nyuma Tribert Rujugiro Ayabatwa ahubaka amazu bifuza kuturamo ahenze cyane.

Hashize imyaka 21, ubwo Rose kabuye yayoboraga Kigali nta mucuruzi uciriritse wasoraga ,ariko uko igihugu cyagendega cyiyubaka ni nako akajagari katangiye kurwanywa kugeza naho abana bo mu muhanda bitwaga Mayibobo bajyanywaga i Gitagata.

Icyo gihe abo bana bavugaga bati: Muzehe yaduhaye umujyi, umukecuru akaba ashaka kuwuducamo”.

Bitewe n’ umuvuduko mu iterambere ndetse n’ uburyo ubuzima bukomeje guhenda mu Mujyi wa Kigali , abaturage badafite ubushobozi buhagije bifuza kuva mu mujyi bikabananira gusubira mu byaro baturutsemo kuko abo bahasize bafite aho bigejeje. Ntawabura  kuvuga ko ijambo rya Rose Kabuye ryabaye impamo kuko ubu abantu benshi bari kujya gutura hirya y’umujyi aho benshi ubu bagiye gutura mu karere ka Kamonyi, Bugesera, Rulindo n’ahandi , kandi aha hose nta mukene upfa kuhigondera inzu no kuba yagura ikibanza kuko bibona umugabo bigasiba undi.

Kigali biragoye kuyituramo, abenshi bagiye gutura mu nkengero zayo

 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Mbonyizina 13/06/2019 1:16 pm at 1:16 pm

Iyi foto ya Kigali ko nyikunze! ndayishaka.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!