bwiza.com
Ahabanza » Minisante irasaba Abanyarwanda kwirinda gukorera ingendo mu bice bivugwamo icyorezo cya Ebola
Amakuru

Minisante irasaba Abanyarwanda kwirinda gukorera ingendo mu bice bivugwamo icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’ubuzima, Dr Diane Gashumba, aributsa abanyarwanda kwirinda gukorera ingendo ahanugwanugwa icyorezo cya Ebola ndetse akabaha n’izindi mpanuro zirimo kwirinda kurya inyamaza z’inyamaswa zipfushije n’ibindi bitandukanye.

Ni ubutumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Twitter, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kamena 2019, mu izina rya Minisiteri abereye umuyobozi, agasaba no gutanga amakuru ku bajyanama mu gihe umuntu ahuye n’ibyo adasobanukiwe birebana n’ubuzima.

Yagize ati “Ministeri y’Ubuzima iributsa Abanyarwanda ko umuco w’isuku, gukaraba n’isabune n’amazi, kwirinda ingendo mu bice bivugwamo icyorezo cya Ebola, kwirinda kurya inyama z’inyamaswa zipfushije, gutanga amakuru ku bajyanama b’ubuzima , kuri telephone114 bizakomeza kuturinda ibyorezo”.

Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) isabye ibi Abanyarwanda mu gihe icyorezo cya Ebola kimaze iminsi cyibasiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bivugwa ko cyageze no muri Uganda.

Ebola ni iki?

Nk’uko bisobanurwa na RBC, Ebola ni icyorezo giterwa na Virus yitwa Ebola. Ibimenyetso byayo birimo guhinda umuriro, kubabara mu muhogo, kubabara ingingo, kubabara umutwe, isesemi, kuruka, guhitwa bitangira kugaragara ku muntu hagati y’iminsi ibiri n’ibyumweru bibiri nyuma yo kwandura, bigakurikirwa no kudakora kw’umwijima n’impyiko, bihita bitera kuva amaraso menshi ahari umwenge hose ku mubiri.

Iyi ndwara yandura igihe amaraso cyangwa amatembabuzi ayo ariyo yose ava ku mubiri nk’icyunzwe, amarira, ibyuya by’uwanduye bihuye n’iby’utanduye. Inyamaswa zanduye, cyane cyane nk’inkende n’ibisa nayo ndetse n’uducurama ngo byanduza cyane iyi ndwara.

Nta muti wihariye wo kuvura iyi ndwara; imbaraga zo gufasha abantu bayanduye zishyirwa mu kuba wabaha nk’ ibinyobwa bibarinda umwuma ( amazi yo kunywa arimo agasukari gake n’umunyu) cyangwa kubatera serumu mu mutsi. Iyi indwara ifite igipimo cyo hejuru cy’abantu ihitana: akenshi ihitana hagati ya 50% na 90% y’abanduye agakoko kayitera.

Indwara ya Ebola EVD yabonetse bwa mbere muri Sudani no muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Iyi ndwara ku bw’umwihariko iboneka mu bihugu by’akarere k’ibihugu bikikije koma y’isi byo Muri Afurika yo munsi ya Sahara. Imbaraga kuri ubu zirimo zirashyirwa mu gushaka urukingo; ariko rero byumvikane, nta rukingo na rumwe rwari rwaboneka.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!