bwiza.com
Ahabanza » Ngororero: Abatuye mu Murenge wa Sovu bavunwa no gukora urugendo rw’amasaha atatu bajya kwivuza
Amakuru mu Rwanda

Ngororero: Abatuye mu Murenge wa Sovu bavunwa no gukora urugendo rw’amasaha atatu bajya kwivuza

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Sovu  mu Karere ka Ngororero  bavuga ko ubu basigaye bavunwa no gukora urugendo rw’amasaha atatu bajya kwivuriza  ku Kigo Nderabuzima cya Ramba no mu Kanyana  nyuma y’uko hashize amezi asaga abiri bafungiwe Poste de Santé ebyiri bari bafite  muri uyu  murenge  ndetse ngo ntibanafite amakuru ku ifungwa ryazo kuko bumvise ko zaba zareguriwe ba Rwiyemezamirimo abandi bakavuga ko babonye ibikoresho bipakirwa imodoka.

Ntirenganya Alphonse  utuye mu kagari ka Musenyi  muri uyu Murenge, avuga ko mu Kagari kabo bari bahafite Poste de Santé  ya Rugari  yari ihuriweho n’utugari tubiri  aka Musenyi na Rutovu ndetse n’igice kimwe cy’Akagari ka Birembo ariko ubu ngo hashize  igihe bababwiye ko idakora  yafunzwe, ibi bikaba byarabagizeho ingaruka zo gukora urugendo rurerure bagana ibigo nderabuzima bibegereye dore ko ari agace k’imisozi miremire.

Agira ati “Nagiyeyo kwivuza mpasanga umuganga arambwira ngo ntihagikora harafunzwe, abagore bahakingirizaga abana ubu basigaye bajya i Ramba cyangwa mu Kanyana, umubyeyi yafatwaga n’inda akajya mu Rugari bakohereza Ambulance[Imbangukiragutaba] ikaza kuhamufata ariko aho batwohereza ni kure sinzi ko umugore yaba ari ku nda agakora urugendo rw’amasaha atatu agiye kubyara kuko nta mihanda ihari”.

Niyonsaba Jean  Baptiste ni umujyanama w’ubuzima mu Kagari ka Musenyi,  avuga ko iri fungwa rya Poste de Santé ryabagizeho ingaruka nyinshi kuko nabo niho bajya gukorera amaraporo yabo ikindi ngo n’uko abantu basigaye bavunika bajya kwivuza  ndetse ngo kubera imigezi iri hagati y’imisozi iyo yuzuye bacumbika hafi y’ivuriro.

Agira ati “Ikifuzo cyanjye kandi mpuriyeho n’abandi ni uko hariya mu Rugari hagarurwa ibikoresho hakongera gukora neza abaturage bakivuriza hafi ,kuko  hari ubwo bajya ku kigo nderabuzima imigezi yakuzura  ugasanga ntibabona aho baca bagasaba amacumbi ku bari hafi y’ivuriro”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Sovu, Harerimana  Adrien, ntiyemerenywa n’abaturage ko itagikora kuko ngo biterwa n’indwara bagiye kwivuza ngo uwivuza umutwe ntiyabura ubuvuzi ariko ngo abagore bagiye kubyara bajya ku bigo nderabuzima bibegereye gusa nawe yemeza ko abaturage bakora urugendo rurerure  ariko akanavuga ko poste de sante ya Rugari yo ubu iri muri gahunda yo kwegurirwa rwiyemezamirimo.

Agira ati “Hano muri Sovu  hari Poste de Santé ebyiri iya Rugari iri ku isoko  ryo kwegurirwa abikorera ariko nta Rwiyemezamirimo mu nyungu z’abaturage,  ariko kugira ngo umuturage ataryamirwa hazaba hari komite ishinzwe  kuzicunga izaba irimo umukozi w’umurenge ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari kugira ngo abaturage bataryamirwa”.

Ku rundi ruhande ariko abaturage bavuga ko nubwo bagiye babyumva mu magambo ko zigiye kwegurirwa ba Rwiyemezamirimo , ubuyobozi butigeze bubibamenyesha,  icyo babwiwe ni uko zitagikora kandi bakabibwirwa  n’umuganga umwe wirirwa aho zakorera ayobora abaturage aho bajya kwivuriza mu bigo nderabuzima.

Ikindi abaturage bavuga ko batishimiye ni uko uko kuzegurira ba Rwiyemezamirimo  ngo bizatuma umuturage ahendwa  kuko aba bikorera bazaba baje gucuruza  kandi ngo abashoramari baba bashaka inyungu kandi bari basanzwe  bazi ko ubuvuzi babuhabwa na Leta.

Gusa umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge amara impungenge abaturage ababwira ko nta kibazo kizabaho kuko ngo abashinzwe ubuzima n’abayobora utugari ngo bazajya bagenzura serivise batanga kandi ngo azaba anakira n’abakoresha ubwisungane mu kwivuza Mituelle de santé.

Ubusanzwe abagore bagiye kubyara bakirirwaga kuri izi Poste de Santé ubu zafunzwe, abakingiza no gupimisha abana , indwara zitandukanye zose zivurirwa ku bigo nderabuzima abaturage ba Sovu baziboneraga kuri poste de santé, kuri ubu basigaye bakora urugendo rw’amasaha atatu bajya kwivuza mu gihe batarenzaga isaha imwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Sovu yemeza ko Koko abaturage bakora urugendo rurerure bajya kwivuza
Ntirenganya Alphonse utuye mu kagari ka Musenyi, avuga ko yatunguwe no gusanga Poste de sante yarafunzwe

Izindi wakunda

Bwiza.com