bwiza.com
Ahabanza » Rusizi: Akurikiranweho gusambanya abana batanu abashuka ko “abakorera umuti”
Amakuru Ubutabera

Rusizi: Akurikiranweho gusambanya abana batanu abashuka ko “abakorera umuti”

Umugabo wo murenge wa Nzahaha ,amaze ibyumweru bibiri afungiye kuri Polisi ya Gashonga akurikiranweho gusambanya ku ngufu abana batanu bose bo mu mudugudu wa Ryarusaro, mu kagari ka Butambamo. Mu kubashuka ngo ababwira ko bagiye “gukora umuti”, akabaha ibiceri, ibisheke cyangwa akabereka televiziyo.

Kuri uyu wa mbere tariki 10 Kamena, ku biro by’umurenge wa Gashonga hanakorera Polisi na RIB, hagaragara itsinda ry’ababyeyi n’abana bicaye mu kazu kagenewe abasaba serivisi za Polisi (customer care). Ubabonye ahita yibaza impamvu abo bana batagiye kwiga, kandi buri kanya barahaguruka bakinjira mu biro bya RIB bakongera bakagaruka ku buryo bitera kwibaza ikibagenza. Baje kwitaba umugenzacyaha ubabaza ku cyaha bakorewe n’umugabo uhafungiye, ukekwaho gufata abana batanu bose ku ngufu.

Umugabo Cyaga (izina rihimbano kuko akiri umwere) bivugwa ko afunzwe kuva kuwa kane tariki 30 Gicurasi, arubatse, afite abana 11; harimo uwashyingiwe muri uyu mwaka, ndetse n’undi wabyariye mu rugo. Mu kugenekerereza abamuzi bavuga ko yaba afite imyaka isaga 50.

“Gukora umuti” n’uduhendabana

Aba bana batanu Cyaga yabasambanyije mu bihe bitandukanye, ariko ababyeyi babo bahuriza ku bushukanyi yita “gukora umuti”, ubundi akabaha amafaranga 500, ibisheke, ubundi akabashukisha kureba Televiziyo.

Umwe mu babyeyi b’aba bana agira ati, “Cyaga yabwiye umwana wanjye w’imyaka 11 ngo naze bakore umuti, amujyana mu nzu aramusambanya. Akana ka Cyaga niko kababoneye mu idirishya, kubera ko katavuga neza kakajya kabibwira abantu mu marenga”.

Undi mubyeyi w’umwana wafashwe, avuga ko umwana we afite imyaka 12 akaba yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza. We ngo yamufatiye mu murima w’ibisheke ubwo umwana yari agiye kuvoma. Umubyeyi ati, “uwanjye we amaze kubimukora tatu kose, uko umwaana amunyezeho mu bisheke ahita umusambanya akamuha ibisheke”.

Hari n’undi uvuga ko umwana we yasambanyijwe aragiye ihene mu gashyamba, naho undi yagiyeyo agiye kureba Televiziyo, Cyaga asohora uwe warimo ayireba maze aramusambanya.

Amakuru yageze ku munyabuzima, abana barabyemera bajyanwa gupimwa

Amakuru yo gusambanywa kw’abana bana yaturutse ku mwana wa Cyaga ufite ubumuga bwo kutavuga, ariko agakora ibimenyetso. Yabanje kwerekana wa mwana wasambanyirijwe mu nzu, nyuma inkuru ibaye kimomo abajyanama b’ubuzima binjira mu kibazo.

Mukangarambe Theodosie, ni umwe mu bajyanama b’ubuzima binjiye muri iki kibazo, hagamijwe ko abana bahuye nacyo bavuganirwa kandi bagapimishwa indwara hakiri kare.

Aravuga uburyo bamenye abana bose. Agira ati, “ inkuru ikimara kuba kimomo mu banyeshuri, twagiye kuganiriza wa mwana wa Cyaga akajya adutungira agatoki ingo zirimo abana baganira na se cyane. Twegereye abo bana, umwe umwe. Twabanzaga kumubwira ko ibyo bintu ari bibi kandi bishobora kumuviramo umurwayi, tukamusaba ko atwemerera hanyuma tukamupimisha mu ibanga, twasanga arwaye tukamushakira imiti. Abana bose barabyemeye, ariko hari umwe ababyeyi banze ko ajya kurega no gupimwa. Twabimenyesheje Gitifu w’akagari, abana bajyanwa gupimwa I Mibirizi, Cyaga nawe ajya gufungwa”.

Uyu mujyanama w’ubuzima avuga ko iyi ngeso Cyaga ayimaranye igihe, ngo ni uko kera nta bugizi bwabagaho. Ati, “hano tumaze kumenya abandi bagore batatu bamaze kubyara bavuga ko yajyaga abasambanya bakiri abana, ngo yabanzaga kubajyana kuba iwe bakahaba nk’abakozi. Ngo hari n’ubwo yigeze kubifungirwa igihe gito hakiriho abakonseye”.

Ubusanzwe Cyaga ni umuntu uzwi nk’umukungo muri aka gace, kuko atunze inka, akagira imirima myinshi n’ibipimo by’ikawa, nk’uko abaturanye nawe babivuga.

Muganga ati, “abana banyu bameze nk’uko mumeze”, “babaye abagore”

Ababyeyi b’abana bajyanye abana kubapimisha ku bitaro bya Mibirizi, bose babwirwa ko “abana babo bamaze kuba abagore”, bivuga ko bamaze gukora imibonano mpuzabitsina.

Gusa aba babyeyi bavuga ko muganga yababwiye ko abana nta bwandu bw’agakoko gatera SIDA bafite, nubwo igisubizo cyizewe bazagihabwa bagarutse kubapimisha nyuma y’amezi atatu.

Hagati aho kuri uyu wa kabiri aba babyeyi bazindukiye ku bushinjacyaha I Kamembe, bazanye nimero ya dosiye yabo uko bayihawe n’ubugenzacyaha bukorera ku murenge wa Gashonga.

Umwe muri aba babyeyi avuga ko Umushinjacyaha yababwiye ko dosiye yabo ituzuye kuko ngo “ibira raporo ya muganga”.

Ati, “umushinjacyaha yahise ahamagara muganga twicaye aho, amubaza niba abana bacu –abavuga mu mazina- barapimwe, muganga arabyemera, umushinjacyaha amusaba kumwohereza iyo raporo. Twahavuye batubwiye ko bazaduhamagara mu cyumweru gitaha”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Butambamo, Nyiranshuti Christine avuga ko iki kibazo yakigejejweho akacyogereza kuri Police Station ya Gashonga. Agira ati, “ uwo mugabo arafunzwe koko akekwaho gusambanya abana batanu. ababyeyi bene guhura n’ibibazoi baratugannye tubohereza kuri Police Station ya Gashonga ngo ibikurikirane, ubwo niyo ifite amakuru”.

Ku bijyanye no kuba abana barapimwe, Gitifu avuga ko Police yabohereje kwa muganga I Mibirizi bagapimwa, ariko ati, “umubyeyi nta makuru ahabwa, ibisubizo bihabwa Police ikaba ari yo ibijyana mu nkiko”.

Umuryango CLADHO uvuga ko imibare y’abana basambanywa bagaterwa inda bakomeza kwiyongera mu karere ka Rusizi, kuko mu 2016 bari 424, bakaza kuba 490 muri 2017, naho muri 2018 bari 519. Aba ni abasambanyijwe bagasama, ntiharimo abasambanyijwe muri rusange ntibatware inda

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!