bwiza.com
Ahabanza » Sam Gody mu banyamakuru 3 basigaye muri 70 barwanyaga Jenoside yakorewe Abatutsi
Amateka Kwibuka

Sam Gody mu banyamakuru 3 basigaye muri 70 barwanyaga Jenoside yakorewe Abatutsi

Nshimirimana Sam Gody , uyubora MIC, avuga ko mu banyamakuru basaga 70 bandikaga ibirwanya Jenoside bishwe n’ Interahamwe , ubu hasigaye abatarenze batatu we ubwe, Mugabo Justin na Adrien Rangira.

Abo banyamakuru basaga 70  bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994 bagiye bazira uko baremwe ndetse n’ ibitekerezo byabo byiza kuko bandikaga ibinyamakuru birwanya ingengabitekerezo ya jenoside.

Mu kiganiro n’ umunyamakuru wa Bwiza.com , Sam Gody yavuze ko abatabizi bakeka ko abanyamakuru bose bemeye gukorera mu kwaha kwa Leta yari iriho itegura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’ 1994.

Si uko byagenze kuko abanyamakuru batari bake barebye kure barwanya abanyapolitiki bashishikarizaga abaturage kugira uruhare mu kwica abaturanyi babo babaziza uko baremwe.

Nshimiyimana Sam Gody ni umwe mu banyamakuru bari baciye ubwenge kandi bafite urukundo rw’igihugu batazuyaje gushyira ahagaragara inyandiko zibuza abaturage kuyoboka (…)

Nshimiyimana Sam Gody ni umwe mu banyamakuru bari baciye ubwenge kandi bafite urukundo rw’igihugu batazuyaje gushyira ahagaragara inyandiko zibuza abaturage kuyoboka ibinyoma by’abanyapolitiki ahubwo bagashyira umubano imbere.

Ibi Sam Gody yari umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Kiberinka mu bihe bikomeye yabanje kudutangariza ko mu gihe cya mbere gato ndetse no muri Jenoside yakorewe Abatutsi nta bwigenge itangazamakuru ryigenga ryari rifite.

Hakoraga Televiziyo na Radio bya Leta ndetse na Radio RTLM. Ibyo bitangazamakuru byavugiraga leta ndetse binakangurira abaturage kuyoboka amacakubiri, ivanguramoko n’ibindi bisa n’ibyo.

Yakomeje agira ati:”Ikindi cyaranze itangazamakuru mu bihe bya Jenoside ni uko usibye kudahuza no gukorana n’abanyamakuru hari bagenzi bacu batangiye kwiga igisirikare, abandi bajya mu Nterahamwe ari nabo twabonanaga imbunda, dore ko hari n’abakoze Jenoside ndetse bicisha abanyamakuru bagenzi babo kuko nibo bari bazi aho babashakira”.

Ku byerekeye uruhare rw’abanyamakuru mu kurwanya Jenoside, Sam Gody yadutangarije ko itangazamakuru ryagerageje kunga abantu n’ubwo ryanizwe kuko n’ijwi ryaryo ritageraga kure, kugeza n’aho amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi agira uruvugiro n’ubumwe budasanzwe mu myaka ya za 1990.

Mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, itangazamakuru ryaje gucikamo ibice bibiri: ku ruhande rumwe hari abashyigikiye Leta igiye gukora Jenoside no ku rundi abatashyigikiye Jenoside.

Ibinyamakuru nka Kangura, La Médaille Nyiramacibiri, Ijambo, Kamarampaka, Interahamwe, Umurwanashyaka byari ku ruhande rwa Leta ndetse byanakanguriye abantu kwica abandi naho Kanguka, Kiberinka, Le Soleil, Le Messager, Le Tribun du Peuple na Le Flambeau bimaze kwitegereza politiki mbi yari iriho byari bishyigikiye impinduramatwara byimazeyo.

Urutonde rw’ abanyamakuru bishwe muri jenoside rwemezwa na Komisiyo y’ Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside

ORINFOR

1. RUBWIRIZA Tharcisse
2 .MWUMVANEZA Médard
3. GASANA Cyprien
4 .KARAKE Claver
5. KARAMBIZI Gratien
6. KARINDA Viateur(wogezaga umupira)
7. RUDAHANGARWA J. Baptiste
8. SEBANANI André
9. KALISA Calixte
10. NSABIMANA Emmanuel
11. BUCYANA Jean Bosco
12. MBUNDA Félix
13. MUNYARIGOGA Jean Claude
14. NSHIMIYIRYO Eudes
15. Byabagamba Straton(yishwe muri 1992, yakoreraga Kiliziya gatulika atanga ikiganiro kuri Radiyo Rwanda

LE PARTISAN

15. HABINEZA Aphrodice (SIBO)

LE TRIBUN DU PEUPLE

16. MUKAMA Eugène
17. HATEGEKIMANA Wilson
18. GAKWAYA Eugène
19. RUGAJU Jean Claude

LE FLAMBEAU

20. BAZIMAZIKI Obed
21. KARINGANIRE Charles
22 .MUNANA Gilbert
RAFIKI
23. KAYIHURA Octave
24. NTAGANZWA Alexis

KINYAMATEKA

25. NKUBIRI Sylvestre
26. MUGANZA Clement
27. KAYINAMURA M.Beduwa
28. SERUVUMBA Anastase

LE SOLEIL

29. KAYIRANGA Marcelin
30. MUKAMUSONI Jeanne d’Arc
31. BURASA Prisca

ISIBO

32. MURERAMANZI Néhémie
KANYARWANDA
33. NKUNDIMANA Joel
34. MUTESA Donat

KANGUKA

35. RWABUKWISI Vincent (RAVI)
36.MBARAGA Wellars
KIBERINKA
37. SHABAKAKA Vincent
38. NYIMBUZI Aloys
39. KAMANAYO Théotime

RWANDA RUSHYA

40. KAMURASE Martin
41. MUDATSIKIRA Joseph
42. KAMEYA André
L’OBSERVATEUR
43. MUNYAKAZI Bernard

ABIKORERAGA KU GITI CYABO

44. MBUGUJE Sixbert
45. MUKAMANA Winifrid
46. RUKUNDO Emmanuel
47. RUTSINDURA Emmanuel
48. RUTSINDURA Alphonse
49. RWEMARIKA Claude
50. TWAGIRAMUNGU Felix


Izindi wakunda

Bwiza.com