bwiza.com
Ahabanza » Yafashwe asambana n’ihene avuga ko yabitewe n’umugore we
Utuntu n'utundi

Yafashwe asambana n’ihene avuga ko yabitewe n’umugore we

Umugabo witwa Efwena wo mu gihugu cya Ghana yaguwe gitumo n’abaturanyi asambanya ihene, avuga ko impamvu ari umugore we.

Uyu mugabo yabwiye abari aho ko umugore we atajya amuha akanya ngo batere akabariro kuko ngo akenshi amubwira ko aba afite umunaniro aterwa n’akazi.

Ikinyamakuru Ghana web kivuga ko Efwena yabwiye umuyobozi w’icyaro ko yari amaze icyumweru cyose nta mibonano mpuzabitsina akorana n’umugore we.

Umugore w’uyu mugabo, Emelia gutelu yavuze ko ibyo umugabo avuga ari byo ariko ko atakekakaga ko byatuma ashaka gukemura ikibazo cye yifashishije ihene.

Uyu mugabo yahise ashyikirizwa sitasiyo ya Polis y’agace atuyemo.

Ibi biravugwa mu gihe abashakanye badahwema kuvuga ko batagiha umwanya igihe cyo gutera akabariro by’umwihariko mu mijyi.

Ni mu gihe abahanga mu by’imibanire bavuga ko iyi ngingo ari ingenzi mu kubaka urugo.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!