bwiza.com
Ahabanza » Ihame ry’uburinganire n’imyemerere y’idini ntibitandukana ahubwo biruzuzanya- Bishop Rucyahana
Amakuru Politiki

Ihame ry’uburinganire n’imyemerere y’idini ntibitandukana ahubwo biruzuzanya- Bishop Rucyahana

Umuyobozi w’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Rwanda, Bishop Rucyahana John, avuga ko uburinganire ari inking ikomeye y’iterambere, bityo ko ihame ryabwo ryuzuzanya n’idini aho gutandukana.

Yabitangarije urubyiruko ruteraniye mu Karere ka Karongi, Intara y’Iburengerazuba, kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Kamena 2019, mu biganiro byahuje abayobozi barenga 100 b’urubyiruko, baturuka mu madini atandukanye mu Rwanda. Ni ibiganiro byibanze ku ruhare rw’urubyiruko mu guteza imbere ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Bishop Rucyahana avuga ko ari iby’ingenzi ko urubyiruko rw’u Rwanda rwumva neza uruhare rw’ihame ry’uburinganire. Yagize ati “Ihame ry’uburinganire n’imyemerere y’idini ntibitandukana, ahubwo biruzuzanya. Ni ngombwa ko urubyiruko rwacu mwumva neza ko ihame ry’uburinganire ari umusingi ukomeye w’iterambere ryihuse handi rigamije impinduka muri sosiyete.”

Umuyobozi w’Umuryango uharanira guteza imbere ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, RWAMREC, Bwana Fideli Rutayisire avuga ko urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu guha amahirwe angana abagabo n’abagore.

Yagize ati “Nk’urubyiruko, dufite uruhare rukomeye mu kuzana impinduka zishingiye ku guha amahirwe n’uburenganzira bingana abagabo n’abagore, abahungu n’abakobwa. Birasaba ko tubanza kubyumva ndetse tugasobanukirwa icyo ihame ry’uburinganire rigamije muri sosiyete”.

Urubyiruko kandi rukaba rusabwa kubakira kuri iyi nsanganyamatsiko, “Twubake u Rwanda twifuza, twimakaza ihame ry’uburinganire, turwanya gusambanya abana.”

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi barenga 100 b’urubyiruko, baturuka mu madini atandukanye

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!