bwiza.com
Ahabanza » Kamonyi/Kayenzi: Umuyoboro w’amazi wa Ntwali watumye abatuye ibice by’icyaro babona amazi meza
Amakuru mu Rwanda

Kamonyi/Kayenzi: Umuyoboro w’amazi wa Ntwali watumye abatuye ibice by’icyaro babona amazi meza

Abaturage bo mu Kagari ka Cubi, Umurenge wa Kayenzi, mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko umuyoboro  w’amazi wa Ntwali, utumye bava mu bwigunge ku kibazo cy’amazi batagiraga kuko byasabaga ko bakora urugendo  rw’isaha bajya kuvoma amazi  ari mu Maliba y’utubande  dore ko ari n’agace k’imisozi miremire.

Havugimana Jean Bosco  utuye mu mudugudu  wa Nyakigezi  avuga ko kuva yabaho  batigeze bagira amazi meza  uretse kujya kuyavoma mu mibande  aho ijerekani imwe yashoboraga  kugera ku mafaranga 300  bitewe  n’uko yaturukaga kure, ku rundi ruhande ngo hari n’abatashoboraga  gukaraba kubera ko nta mbaraga bafite zo kujya kuyivomera.

Agira ati “Kuhira inka ni ikibazo  gikomeye kuko nta mazi twabaga dufite ,waba wenze nk’igitoki kubona amazi ukoresha bikatugora ndetse  n’amazi y’amarongano amwe turongesha ibijumba  wasangaga tuyabika akaba ari yo dukaraba ku maguru”.

Ni ikibazo kinavugwa na Mujawimana nawe utuye i Cubi avuga ko kuvoma kure  ahitwa muri Kimpondwe yahuraga n’imvune  zikomeye zo kwikorera  ijerekani kandi akora n’urugendo rurerure  kandi asanzwe afite ikibazo cy’umutwe.

Agira ati “Ntitwashoboraga kujya muri Kimpondwe inshuro ebyiri kuko ijerekani wayikuragayo umutwe wahiye, ikindi nk’iyo nabaga ntwite byarangoraga cyane kujyayo ubu amazi yaratwegereye imvune zarashize , turishimye”.

Umuyobozi  Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée, avuga ko uyu muyoboro wuzuye  umaze imyaka myinshi  utangiye gukorwa kuko wari waratangiye  kubakwa mu mwaka wa 2015  ariko  ukaza kudindira bitewe  n’ibibazo by’uko habuze amafaranga yo kuwurangiza kuko watangiye gukorwa yose adahari  ndetse ngo haza no kuvukamo ibibazo by’imicungire mibi  y’abari barahawe isoko ryo kuwukora.

Agira ati “Ubu umaze ibyumweru  utangiye gutanga amazi ndetse n’abaturage batangiye kuvoma, ni umuyoboro urimo gutanga amazi mu Mirenge itatu y’aka karere,  aho yagombaga kugera hose ubu arahagera namara kwakirwa tuzatangira gushiramo rwiyemezamirimo awucunge ndetse abayashaka mu ngo nabo batangire kuyafata kuko ubu barimo kuyakura ku mavomo rusange gusa».

Uyu muyoboro wa Ntwali wuzuye utwaye amafaranga asaga gato Miliyari ebyiri na miliyoni ijana, Akarere ka Kamonyi katanzemo kimwe cya kabiri ndetse na Wasac nayo itanga ikindi cya kabiri cy’aya mafaranga ,  ufite uburebure bwa kilometero 57 , ubu burebure bwawo n’ibikoresho byawugiyemo n’imiterere y’agace k’imisozi  ya Cubi wubatsemo ngo biri mu byatumye uhenda cyane .

Ukaba ugeza amazi meza mu Mirenge ya Kayenzi, Karama  ndetse na Musambira, ukaba witezweho ko uzaha abaturage ibihumbi 17 amazi meza muri iyi mirenge, akarere ka Kamonyi kakaba kavuga ko kugeza ubu gasigaranye ikibazo cy’amazi mu murenge wa Rugalika ari wo utaragira amazi meza.

Aya mazi agera mu Mirenge itatu y’Akarere ka Kamonyi
Umuyoboro w’Amazi wa Ntwali ufashije abaturage guca ukubiri n’amazi mabi

Izindi wakunda

Bwiza.com