bwiza.com
Ahabanza » Ku myaka itatu, ubwonko bw’umwana buba bumaze gukura ku kigero cya 80%- Ubushakashatsi
Amakuru Politiki

Ku myaka itatu, ubwonko bw’umwana buba bumaze gukura ku kigero cya 80%- Ubushakashatsi

Ababyeyi basabwa kwita ku buzima bw’umwana cyane cyane kugeza ku myaka itandatu, gusa ku ruhande rwabo bavuga ko bazi akamaro ko kumwitaho ngo n’ubwo bwose bagihura n’imbogamizi zitandukanye.

Bamwe muri aba babyeyi bavuga ko umwana uganirijwe akiri mu nda abyumva kandi bikamugiraho ingaruka nziza, yamara kuvuka agahabwa amafunguro yateguwe neza no gukorerwa ibindi bikangura ubwonko bwe bikamufasha gukura neza, ariko ngo bitewe n’ubuzima umubyeyi na we aba abayemo, ngo ntibishoboke.

Muhawenimana Consolee, Umuturage wo mu Karere ka Rulindo, umwe mu babyeyi baganiriye na RBA, yagize ati”Umwana uri mu nda agomba kugaragarizwa urukundo, akabaho nta kibazo yumva hagati y’ababyeyi be, ikindi ni ugufata indyo yuzuye, ikindi ni ukwita ku isuku yabo, nkagira igihe gihagije cyo kuganira nabo.

Umuturage w’i Nyarugenge,  Mukandayisenga Chadia, na we yagize ati “Akenshi nkunda kuba nzenguruka muri gare, nta nzu mfite yo kubamo, simbasha gutekera umwana wanjye ibyo kurya byiza, hari ubwo aburara akanabwirirwa bitewe nuko mba nabuze amafaranga”.

Umuhuzabikorwa wa gahunda y’igihugu mbonezamikurire y’abana bato Dr Assimwe Anita, avuga ko imbonezamikurire ikubiyemo ibikorerwa umwana kuva agisamwa kugeza agize imyaka 6.

Muri ibyo harimo kwita ku buzima bw’umubyeyi, ubw’umwana, imirire ye, isuku n’isukura, gukangura ubwonko no kwita ku burezi bwe. Mu gihe ibi bititaweho ngo bigira ingaruka zikomeye ku mwana.

Yagize ati”Ubwonko bw’umwana tubukangura hakiri kare cyane, umwana akiri mu nda ya mama we, yanavuka mu mezi ya mbere, mu myaka ya mbere tugakomeza. Ni iby’ingenzi cyane kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko umwana ajya kugira imyaka 3, ubwonko bwe bumaze gukura ku kigero cya 80%”.

Yakomeje avuga ko iyo ubwonko bwe butageze ku 100%, ubuzima buramugora, ngo ugasanga arasibiye, ataye ishuli, mu buzima ntamenye kubana n’abandi neza, yaba mukuru nabwo kwibeshaho bikamunanira by’umwihariko ngo n’ibyoroheye abandi bikamugora.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!