bwiza.com
Ahabanza » RDC: Abantu bafunzwe bazira uruhare mu iyicwa rya Laurent D. Kabila barasabirwa imbabazi za perezida
Amakuru Politiki

RDC: Abantu bafunzwe bazira uruhare mu iyicwa rya Laurent D. Kabila barasabirwa imbabazi za perezida

Urugendo rwari rugamije gusaba irekurwa rya Eddy Kapend na bagenzi be bafunzwe nyuma yo guhamwa no kugira uruhare mu iyicwa rya Perezida Laurent Desire Kabila, rwahagarikiwe ahitwa Palais du Peuple n’abapolisi, abari barurimo biganjemo inshuti n’imiryango yabo bimukira ku cyicaro cy’Umuryango utegamiye kuri leta, ASADHO aho bigaragambirije amasaha makeya basaba ko aba barekurwa.

Urit Ndongo, kuri ubu ufite imyaka 18, ngo yari amaze ukwezi kumwe n’ibyumweru bibiri, ubwo se umubyara, Emmanuel Ndongo yatabwaga muri yombi mu 2001 muri dosiye ku iyicwa ry’uwari Perezida wa Repubuika iharanira Demokarasi ya Congo, Laurent D. Kabila. Uyu musore avuga ko yabujijwe uburenganzira bwe bwo kubana n’umubyeyi we.

Yagize ati: “Birambabaza cyane kubaho papa atari mu rugo. Papa yadusize maze iminsi 44. Ndasaba Perezida Felix Tshisekedi guha imbabazi za perezida Papa Emmanuel na bagenzi be.”

Ku rundi ruhande, umuryango ASADHO ari nawo wateguye urugendo rwo gusaba imbabazi za perezida ku bafunzwe bazira uruhare mu iyicwa rya Kabila, wamaganye ihonyorwa ry’uburenganzira bw’imfungwa mu rubanza uvuga ko rwari rwihishwe inyuma n’impamvu za politiki.

Perezida w’uyu muryango, Jean-Claude Katende yibukije ko ubwo hatangazwaga imyanzuro y’urubanza kuri iyi dosiye havuzwe ko iperereza ritarangiye, bagasanga ibihano bitaragombaga gutangazwa mu gihe iperereza ritarangiye.

Kuri we nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga, ngo bizeye ko ubwo igihugu cyizaba kizihiza umunsi w’ubwigenge perezida akwiye gutanga imbabazi.

Ati: “Murabizi ko ku itariki 30 kamena buri mwaka, Perezida wa repubulika arekura imfungwa zimwe. Iyaba twashoboraga kubona imfungwa zose zo muri dosiye ya Kabila zifungurwa, kubera ko umwanya wabo utari muri gereza.”

Laurent Desire Kabila yabaye Perezida wa gatatu wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo guhera ku itariki 17 Gicurasi 1997, nyuma yo guhirika ku butegetsi Mobutu Sese Seko, kugeza ubwo yicwaga n’abashinzwe kumurinda kuwa 16 Mutarama 2001, ahita asimburwa n’umuhungu we, Joseph Kabila.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!