bwiza.com
Ahabanza » Slow down !! slow down!! imikorere y’Imana itandukanye n’ imikorere y’abapfumu
Amakuru Iyobokamana Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

Slow down !! slow down!! imikorere y’Imana itandukanye n’ imikorere y’abapfumu

2 Peter 3:9

“ Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk’ uko bamwe babitekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n’ umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana.”

Ijambo ry’ Imana ritubwira ko imikorere y’ Imana itandukanye n’ imikorere y’ abana b’ abantu cyangwa ikindi kiremwa cyose.

Hari igihe twibwira ko Imana itinda kudusubiza cyangwa igatinda gusohoza amasezerano yacu.
Ariko Imana yacu ntabwo igendera kuri gahunda y’ umwana w’ umuntu cyangwa igende gahoro, yihuta ku ibibazo byacu ahubwo igenda uko yateganyije igihe n’ isaha yo gutabara kuko buri ikintu cyose Ikora kiba fifties impamvu.

Uzabaze abantu bakorana na Satani amasezerano bagirana na Satani uko aba ameze, reba abajya ku abapfumu amasezerano bagirana yose abagamije kugira ngo Satani azabone abo azisasira k’ umunsi wanyuma.

Imana nayo iba ifite impamvu ariko nshingiye k’ urukundo yadukunze kugira ngo njye nawe tutazarimbuka.

Ndibuka mu umwaka w’ 2006 ntangira umurimo nka Pastor Hari igihugu nanyuzemo ubwo nari ndi mu urugendo rwo kuza hano niga byabaye ngomba ko mfasha abandi bakozi b’ Imana umurimo, mbafungurira itorero rya Pentecost.

muri uko gufungura iryo torero byagomba kunsaba kwinjira mu masengesho afite ingufu kugira ngo Imana ifungure amarembo maze iryo torero ribe nyabagendwa.

Mu icyumweru kimwe cya mbere, nibwo umu mama yazanye umwana kugira ngo musengere kuko yabonaga uko imico ye ya mbere yari yarahindutse ndetse ni isura ye.

ariko kuko iyo yamubwira ga ikintu agomba gukora, umwana yamurebanaga ijisho ridasanzwe.

Ubwo ndi kumusengera nza kuboneka inumero zirihafi kugera mu icumi ntabwo nkibyibuka.

Ubwo nakomeje ku musengera kugira ngo abashye gutinyuka kuvuga ibijyanye n’ izo numero narindimo kubona mu impanga ye.

Ubwo Kubwo imbaraga z’ Imana atubwira byose. Uko hari umuntu uza kubareba ni joro kandi atari we wenyine ahubwo ko ari group y’ abana bari batuye muri ako gace.

Ubwo atubwira ukuntu abajyana ku amarimbi bahagera bagakoresha izo nimero kugira ngo iva ifunguke maze bakabategeka kurya inyama z’ abo bantu baba bapfuye.

Ubwo mama we aba arababaye cyane barataha.

ubwo nari nasigaye ku urusengero, ubwo we yahise ajya kureba abo ababyeyi babo bana, umwana we yavuze ko bajyana ku amarimbi.

Nyuma y’ amasaha nka atatu abantu basanze ku urusengero babwira ko ababyeyi babo bana ko bagiye kurega kuri Police, uwo muntu ujyana abana babo kurya abantu bapfuye ku amarimbi.

Ubwo nasabye Imana umutekano kugira ngo ntibigire ingaruka k’ umurimo wayo cyangwa kuri njye dore ko hatari mu igihugu cyanjye kuko yari inzira narindi kunyuramo zo kuza hano niga.

Police yakoze iperereza kuri abo bana bose, igenda ibaza buri mwana inumero ye dore ko bagiraga izitandukanye barazivuga barataha bukeye bongera kubatumaho babasaba kuzisubiramo bazivuga uko bari bazibabwiye.

Police irumirwa , ariko kuko icyo gihugu ( Tanzania)amategeko yacyo atemera ibijyanye n’ amarozi, nubwo babona ko ari byo.

Bashatse uko bashakira umutekano uwo bavuga ko abajyana aho ku amarimbi abandi bababwira ko bansanga nka komeza kubasengera kuko bo imyizerere yabo ibyemera.

Ubwo nakomeje kubakorera deliverance.

Icyo nshaka kuvuga hano ni uko ukorera Satani akaguha ibintu bye ariko akaba abifitemo inyungu mbi nkaziriya zo gukoresha uwo muntu kugira ngo akoreshe abo abana bato batarengeje imyaka icumi ibintu bimeze kuriya.

Nagira ngo twibukiranye ko Imana itajya itinda kudusubiza cyangwa kudutabara mu ibibazo byacu kuko ishobora gukora ikintu icyari cyose mi umwanya wayo.
Igihe kimwe hari igihe ikora ibintu yihuse ikindi gita ikagenda buhoro bitewe ni cyo ishaka ko ubona cyangwa wiga muri ibyo bibazo. Kandi byose bikaba bitugirira umumaro mu uburyo bwo mu mwuka.


Iri jambo murigezwaho kandi muritegurirwa n’Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.

Imana ibahe umugisha….!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
estachenib@yahoo.com
Tel:+14128718098
WhatsApp:+14123265034

Izindi wakunda

Bwiza.com