bwiza.com
Ijambo ry'Imana

Ubwenge ni cyo kintu nyakuri ukeneye kuri iyi Si

Imigani 4:7

Ndashaka ko usoma ibaruwa idasanzwe nkoherereje ibitekerezo byanjye yewe n’akababaro kanjye.

Nzishyura icyo ari cyo cyose kugira ngo akababaro kawe gashire kugira ngo ugire ahazaza hawe hazabe hanini ndetse n’ukwemera kwawe gukure.

“ Ubwenge ni cyo kintu nyakuri ukeneye kuri iyi Si”

Ku mahitamo yawe bwite, si icyemezo Imana igufatira.

Ubwenge ni bwo butuma ubasha kumenya icyatsi n’ururo haba:

Ibigukikije, umuntu, amahirwe ahari. Ni bwo butuma ubasha gutahura ingaruka z’icyemezo runaka wafata.

Ubwenge ni uguhangana n’ibibazo bya  muntu hifashishijwe uburyo buturutse ku Mana. Ni ukumenya impano iri hafi yawe ariko icyihishe. Ni imbuto y’ubuntu bwose, ubwiyongere bw’imari yawe n’ubuzima bwawe.

Ntibikunze kubaho ko nsenga mvuga ku mafaranga, ubuzima n’ibindi bintu. Nkomeza kandi nshishikaye gusenga, kwiga, kwibaza no guharanira ubwenge buva ku Mana.

Ubwenge bwe ni imbuto ya buri mpinduka buri gihe mpihihibikana kugira ngo menye.

Ubwenge buboneka binyuze mu kabariro, umwigisha wizewe, kumva witonze ndetse no gusesengura ibimenyetso.

Umwuka wera ni umwuka w’ubwenge. Umwuka w’ubwenge kandi akaba mugenzi wacu wa hafi. Izayi 11;1-2, Abefeso1:17.

Kora cyane buri saha kugira ngo wongere ubumenyi bwo kuvugana na we. Amagambo yawe afite ingufu kurusha ibitekerezo byawe.

Imana iguhe umugisha!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

estachenib@yahoo.com

Tel: +14128718098

WhatsApp: +14123265034

Izindi wakunda

Bwiza.com