bwiza.com
Ahabanza » Nyirasafari arakwigisha uko bakuna [Guca imyeyo] n’ibyiza byabyo- Reba Video
Amakuru Urukundo

Nyirasafari arakwigisha uko bakuna [Guca imyeyo] n’ibyiza byabyo- Reba Video

Nyirasafari Patricie ni umukecuru w’imyaka 77, ni umuvuzi gakondo uvuga ko uyu mwuga awumazemo imyaka myinshi, afasha abamugana kandi ngo bakanyurwa na serivisi abaha. Avuga ko Gukuna cyangwa Guca imyeyo kwa gikobwa ari umuco wa kera kandi n’ubu bamwe bagikomeje.

Ku bwe avuga ko umukobwa utarakunnye cyangwa utaraciye mu rubohero bishobora kumugiraho ingaruka bitewe n’uko umugabo ashobora kubimuziza amubaza impamvu atameze nk’abandi, iyo yasambanye n’abandi bagore cyangwa abakobwa baciye mu rubohero.

Avuga muri make uburyo iki gikorwa gikorwa, ko abakobwa bakagombye gutangira gukuna ku myaka umunani, 11 kugera muri 13. Ko n’abakuze wenda nk’abagore babyaye bashobora gukuna bigakunda ariko bigoranye.

Avuga ko bitewe n’iterambere, bitabuza gukomeza uyu muco, ko abana b’abakobwa baba mu bigo by’amashuri baba babonye uburyo bwiza bwo gukuna ngo kuko baba babana n’abandi baturutse mu bice bitandukanye, ko bafatanya kandi bigashoboka, umwe agafasha undi, bigishanya.

Kurikira ikiganiro yagiranye na Bwiza Tv, mukobwa/Mugore kiragufasha.

Izindi wakunda

Bwiza.com