bwiza.com
Amakuru Politiki

Gisagara/Cankuzo: Abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku kigo cya gisirikare

Abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku kigo cya gisirikare kiri ku musozi wa Muka, Komini Gisagara, mu gihugu cy’u Burundi, agace kegereye umupaka w’iki gihugu na Tanzania.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe umutekano mu gace ka Muka,  Daniel Musăše, avuga ko inyeshyamba zagabye igitero mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira iryo ku wa Gatanu tariki ya 14 Kamena 2019, ahagana saa cyenda z’ijoro.

Amakuru agera kuri SOS Medias/ Burundi akavuga ko hari benshi barashwe mu bari bagabye igitero n’ubwo imibare itaratangazwa,  bityo ngo uko kurasana kwabayeho kukaba kwateje impagarara mu baturage bo muri aka gace ka Muka.

Daniel Musăše, akaba atangaza ko nta mibare y’abaguye muri iki gitero n’ibyangijwe byari byatangazwa by’umwihariko ko aba bagabye igitero nta kintu na kimwe bibye, ahubwo ko basubiye inyuma bagana ku butaka bwa Tanzania

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!