bwiza.com
Amakuru mashya Ubuzima

Kwita Ebola ikibazo cyugarije isi byakwica kuruta gukiza-Dr Aavitsland

Ushinzwe ibibazo bidasanzwe by’agateganyo mu ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS yatangaje ko indwara ya Ebola iramutse yiswe ikibazo cyugarije isi, byakwica byinshi kuruta ibyo byakiza.

Ibi Dr Preben Aavitsland yabivugiye mu nama yaranzwe n’impaka yabereye i Geneve mu Busuwisi ejo hashize, ubwo uyu muryango washakaga kureba niba iyi ndwara yashyirwa mu cyiciro cy’ibibazo byugarije isi.

Aavitsland yasobanuye ko Ebola ubu yugarije agace k’iburasirazuba bwa Congo, yamaze kugera no muri Uganda iramutse ibaye ikibazo cyugarije isi, amahanga yabuzwa kwambuka imipaka ajya muri iki gihugu, igendo zo mu ndege zigahagarikwa, ubucuruzi mpuzamahanga n’ubuhahirane bikaba uko. Ibibazo bikaba byinshi kuruta uko bimeze.

Yanavuze kandi ko amafaranga yashorwa mu bihugu bitandukanye kugira ngo byirinde iyi ndwara yaba menshi, kandi hababaje akarere kugarijwe nka Congo na Uganda. Ahuza n’abandi bavuga ko Ebola ari ikibazo cyugarije akarere kuruta uko cyakugariza Isi yose.

Bemera kandi ko bishoboka ko iyi ndwara ikomeye kandi ishobora no gukwira ku isi yose.

Si ubwa mbere OMS yize kuri iki kibazo cyo kwiga kuri Ebola kugira ngo ifate umwanzuro niba yaba ikibazo cyugarije isi, ariko ntibigire icyo bitanga.

Muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuva mu 2018, Abasaga 2000 ni bo bamaze kwandura Ebola, abasaga 1400 bamaze kwicwa na yo.

Iki cyorezo kandi cyigeze kwibasira agace ka Afurika y’Uburengerazuba kuva mu 2014, abasaga 11,000 bahasize ubuzima.

Izindi wakunda

Bwiza.com