bwiza.com
Ahabanza » Kenya: Abapolisi umunani bahitanywe n’igisasu cya bombe
Amakuru Politiki

Kenya: Abapolisi umunani bahitanywe n’igisasu cya bombe

Abapolisi umunani ba Kenya bapfuye nyuma y’aho imodoka bari barimo ikandagiye igisasu cya bombe cyari giteze mu muhanda hafi y’umupaka w’iki gihugu na Somalia.

Biravugwa ko imodoka aba bapolisi bapfuye bari barimo yari irimo abapolisi 11 bari mu karere ka Wajir, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Kenya.

Umukuru w’Igipolisi cya Kenya, Hillary Mutyambai, mu itangazo ryashyizwe ahhagaragara, yavuze ko abo bapolisi bari bari mu gikorwa cyo gusimburwa ku mupaka, hakaba hoherejwe abandi basirikare barimo n’abashinzwe kurinda ikirere.

Abayobozi bakaba babwiye AFP ko Igipolisi cya Kenya gikomeza gukurikirana abakekwaho kuba abarwanyi ba Al Shabab barwanya ubutegetsi bwa Somalia n’ibihugu biyishyigikira.

Kugeza ubu nta muntu urigamba kuba ari we wateze icyo gisasu cyahitanye abapolisi umunani bose.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com