bwiza.com
Ahabanza » Maradona yifuza Ronaldo muri Argentine
Amakuru mashya Imikino

Maradona yifuza Ronaldo muri Argentine

Nyuma y’umukino wa Copa America wahuje Argentine na Colombia, Diego Maradona yasubiyemo ko Messi adakwiriye kuyobora iyi kipe. Avuga ko ahubwo yifuza ko Cristiano Ronaldo yaba umunya-Argentine, akajya ayikinira.

Ni amagambo Maradona wahoze akinira Argentine yatangaje nyuma y’uko ikipe y’iwabo yatsinzwe na Colombia ibitego 2-0.

Maradona avuga ko nta ho Ronaldo ahuriye na Messi ngo kuko agaragaza ubwitange mu ikipe y’igihugu ya Portugal kurusha Messi muri Argentine.

Kuva na mbere, Maradona ashinja Messi kuba umukinnyi wa FC Barcelona cyane kuruta kuba uwa Argentine kuko nta kigaragara yagejeje kuri iyi kipe. Uko iyi kipe itakaje cyangwa igasezererwa, haba hitezwe urubanza rwa Maradona kuri Messi.

Kuva mu 2014, ubwo Argentine yatsindwaga n’Ubudage  ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi, Maradona avuga ko Messi agaragaza ubushake buke mu ikipe ye y’igihugu. Gutakaza Copa America inshuro ebyiri zikurikiranye ku mikino ya nyuma na Chile byazamuye igitutu cya Maradona kuri Messi. Ni na ko byagenze mu mwaka ushize, mu mikino y’igikombe cy’Isi, Ubufaransa bwasezereyemo Argentine.

Hibazwa niba hari urundi rwango Maradonna afitiye Messi cyangwa urukundo akunda ikipe y’igihugu bigatuma agereka ibi byose kuri Messi. Abakurikiranye imikino y’igikombe cy’isi cya 2018 mu Burusiya, mwaba mwibuka imyitwarire ya Maradonna ubwo ikipe ya Argentine yabaga ihushije igitego n’igihe yabaga yatsinze. Maradona yigeze kugira ikibazo cy’ihungabana ku mukino wa Argentine, yoherezwa ahantu atagombaga gukomeza kureba umupira, ku mpamvu z’ubuzima bwe.

Maradona uyu, yafashije iyi kipe y’igihugu gutwara igikombe cy’Isi mu 1986, nyuma y’ibitego bibiri yatsindiye Argentine  ku mukino wa 1/4 wabahuje n’Ubwongereza harimo n’icy’ukuboko  ariko abasifuzi ntibabibona. Iki gitego cyiswe ‘Hand of God’ bivuze ngo ‘Ikiganza cy’Imana’.

Izindi wakunda

Bwiza.com