bwiza.com
Ahabanza » Kora imyitozo ngorora mubiri buri munsi
Iyobokamana Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

Kora imyitozo ngorora mubiri buri munsi

1 abakorinto 6:19-20
“Mbese ntimuzi ko imibiri yanyu ari insengero z’ umwuka wera uri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge
Kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana.”

Ushobora kuvuga uti “ Pastor aha ntatandukiriye.
Oya. umubiri wacu ni ingirakamaro ku Mana kuko iyo utameze neza bizatuma tutabasha kumva icyo Imana ishaka ku tubwira cyangwa kudukoresha. Umunsi umwe nigeze kujya kuvuga ubutumwa, ndibuka cyari igiterane nari natumiwemo kubwiriza iminsi 3 muri Leta ya Michigan hano muri USA. Ntabwo nari nateze indege, nakoresheje imodoka kubera ko nari najyanyeho n’ abana banjye.

Ubwo nkigerayo ubwo bari bateguye Hotel ngomba kubamo muri iyo minsi.
Bwarakeye ngomba kujya kwigisha baje kumfata n’ Imodoka ariko mugitondo cya kare numva umubiri nta kigenda. Ubwo nasengaga Imana, irabwira iti “ ugomba kuryama ukaruhuka byibura amasaha 8 bishaka kuvuga ko uwo munsi wambere ntagomba kujya kwigisha.’

Ubwo nabibwiye abandi ko Imana yantegetse kubanza gufata neza umubiri wanjye ibindi bikaza nyuma.
Abantu baravuga bati “ uyu mugabo ashobora kuba yavangiwe, Ntabwo Imana yamubuza gukora umurimo wayo ngo ni ukubera umubiri. Ariko yabimbwiye inshuro zirenga 3. Iyo umubiri utameze neza ibyo Imana iba ishaka kukunyuzamo ushobora kutabyakira neza nkuko yabiguhaye.

Umunsi ukurikiyeho Imana yarankoresheje kuburyo abantu bumiwe bitewe n’ umusaruro wahabonetse.
Ubuzima bwiza butanga umusaruro ndetse nuwo kugira imyifato myiza. Mfata iminota 30 buri gitondo maze ukore imyitozo ngorora mubiri. Niba ufite umwanya. Iyo ufashe neza umubiri wawe nawo ugufata neza.

Fatira k’ urugero rw’ abayobozi bawe, iyo baba babikora si uko ari abayobozi, kandi ntabwo aba ari ukubura ibyo bakora ahubwo n’ ukugirango bakwereke ko ari ingirakamaro, kandi bikaba ari nkimwe mu nshingano Imana yabaye igihe yabashingaga iyo mirimo yo kuyobora igihugu cyacu.

Ubuzima bwiza n’ ingirakamaro kuri buri were.

Iri jambo murigezwaho kandi mukaritegurirwa n’Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.

Imana ibahe umugisha….!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
estachenib@yahoo.com
Tel +14128718098
WhatsApp +14123265034

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!