bwiza.com
Ahabanza » Benshi baguye mu mpanuka y’ikamyo yagonze gari ya moshi
Amakuru mashya mu mahanga

Benshi baguye mu mpanuka y’ikamyo yagonze gari ya moshi

Tanzania mu mugi wa Dodoma, ikamyo yagonze gari ya moshi, abantu 29 bahasiga ubuzima. Ni amakuru yemezwa na Meya w’aka karere.

Meya Protais Katambi yatangaje ko iyi mpanuka yabaye mu gicuku saa kumi n’igice kuri uyu wa 18 Kamena 2019.

Inkuru ya Global Publishers ivuga ko umushoferi watwaraga iyi kamyo ukekwaho guteza iyi mpanuka yahise atoroka. Inzego z’umutekano zatangiye kumushakisha.

Mu gitondo, habaye ibikorwa by’ubutabazi birimo gukura abaguye mu mpanuka muri iyi gari ya moshi n’abakomerekeyemo, ku bufatanye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano.

Izindi wakunda

Bwiza.com