bwiza.com
Amakuru Politiki

Kenya iremeza ko nta Ebola iri ku butaka bwayo nyuma y’umugore wagaragaje ibimenyetso byayo

Nyuma y’aho kuri uyu wa Mbere mu majyepfo ya Kenya hagaragaye umurwayi ugaragaza ibimenyetso bya Ebola, Minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu yo iremeza ko nta Ebola iri mu gihugu.

Abashinzwe ubuzima mu gace ka Kericho mu majyepfo ya Kenya ejo kuwa mbere batangaje ko bashyize mu kato umugore wari ufite bimenyetso bisa n’iby’abafite uburwayi bwa Ebola.

Uyu mugore yari aherutse kujya mu gace kegereye umupaka wa Uganda, igihugu cyagezemo iyi ndwara mu cyumweru gishize mu gice cy’uburengerazuba ariko ubu naho abategetsi bavuga ko nta murwayi wayo ugihari.

Uyu mugore w’imyaka 36 y’amavuko, yahise afatwa ibizamini. Abashinzwe ubuzima muri Kenya batangaje ko ibisubizo bivuga ko nta burwayi bwa Ebola uyu mugore afite.

Ku cyumweru, uyu mugore yashyizwe mu bitaro afite ibimenyetso birimo kuribwa umutwe, guhinda umuriro, kuribwa mu muhogo, kubabara mu ngingo, no kuruka – ibimenyetso biri mu biranga Ebola.

Yahise ashyirwa mu kato mu gihe bafashe ibizamini ngo bapime indwara afite nk’uko iyi nkuru ya BBC ikomeza ivuga.

Ibi byatumye igihugu cya Kenya gikangarana kubera aya makuru. Umunyamakuru Anne Soy avuga ko ibikorwa bimwe by’ubucuruzi muri Kericho byahise bifunga, abantu benshi bava mu mujyi kubera ubwoba.

Ibihugu bya Kenya, Tanzania, Rwanda na Sudani y’epfo biri mu bihangayikishijwe n’indwara ya Ebola ivugwa muri Kongo.

Ibi ngo byabaye kandi nk’ikizamini cy’uburyo Kenya yaba yiteguye guhangana n’iyi ndwara ubu ivugwa mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi Kongo aho imaze kwica abantu barenga 1,400 kuva mu kwezi kwa munani umwaka ushize.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!