bwiza.com
Ahabanza » Nyamasheke/ Mataba: Bifuza ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside ku cyobo cyajugunywemo Abatutsi barenga 400
Amakuru Politiki

Nyamasheke/ Mataba: Bifuza ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside ku cyobo cyajugunywemo Abatutsi barenga 400

?

Jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari segiteri ya Gabiro  mu kagari ka Mataba, umurenge wa Shangi y’ubu ngo yakoranywe ubugome budasanzwe ,aho  abicirwaga hirya no hino mu cyari iyi segiteri n’abandi baturukaga imihanda yose berekeza kuri paruwasi gatulika ya Shangi  bakicirwa kuri bariyeri yari iri hafi ya santere y’ubucuruzi ya Mulindi ihari bajugunywaga mu cyobo cyari  cyaracukuriwe ubwiherero,ahajugunywemo abarenga 400 barimo n’impinja bamwe ari bazima, abaharokokeye bakifuza ko  hashyirwa ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside.

Ubwo muri aka kagari ka Mataba bibukaga ku nshuro ya 25 Abatutsi bahaguye muri Jenoside, abaharokokeye bifuje ko iki cyobo cyakubakwaho ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside kugira ngo amateka y’ibyahabereye atazibagirana,bakifuza ko hashyirwa amazina n’amafoto y’abakijugunywemo bose bamaze kumenyekana.

Aha ni mu rugendo rwo kwibuka rwerekeza ku cyobo cyajugunywemo abatutsi barenga 400 

Mu buhamya bwe,Kamatari François warokotse mu buryo bw’ibitangaza, yagize ati ” Bwari ubwiherero bwari bwaracukuwe na Nsengumuremyi Vénant na we waje kwicwa muri Jenoside yakorewe abatutsi, bukaba bwari butarakoreshwa,abahajugunywaga bicirwaga hirya no hino mu cyahoze ari segiteri Gabiro,kuko hari ku muhanda ugendwa uva mu yandi masegiteri,n’abandi bashakaga kwerekeza kuri paruwasi gatulika ya Shangi bibwira ko bahabona ubuhungiro  bakicirwa kuri bariyeri yari hafi aho bakajugunywamo,ku buryo tubara abarenga 400 bakijugunywemo barimo n’impinja,bamwe ari bazima.’’

Kamatari François watanze ubuhamya

Yarakomeje ati’’ Kukihashyira  byaduha icyizere ko abacu basubijwe agaciro bambuwe icyo gihe kuko babatagamo babita inyenzi,inzoka n’andi mazina mabi cyane,bashinyagurira inkomere ngo zigiye kuhatabarirwa zimwe zikajungunywamo ari nzima zibanje gukururwa ku biziriko, bikaba byaba n’uburyo bwo kugira ngo amateka yaho ntazibagirane, n’abazadukomokaho bazamenye neza ibyahabereye,tukaba tugikusanya amazina n’amafoto bizahajya natwe tugashyiraho  uruhare rwacu akarere na ko kagashyiraho urwako,cyane cyane ko ubwo twibukaga umwaka ushize kari kabyemeye.’’

Iki cyobo cyiswe kuri Croix-rouge yo kwa Venant

Uhagarariye AVEGA ku rwego rw’aka karere Kampogo Constance, nyuma yo kwihanganisha abarokokeye muri aka gace, yagarutse ku bugome ndengakamere abatutsi bakorewe n’abo bari baturanye bitaga inshuti naho ari abagambanyi.

Ati’’ Dushimire cyane Nyakubahwa perezida wacu, Paul Kagame n’ingabo yari ayoboye zahagaritse ibi byose mureba zikadusubiza agaciro twari twarambuwe igihe kirekire, zikunga abanyarwanda tukongera kubana neza n’abatwiciye. Turiho,abana bacu barize, abari inkomere twarivuje,twabonye aho tuba  n’ibidutunga nyuma yo gusenyerwa no gusahurwa ibyacu,n’ibindi,iyo twibuka tujye twibuka ibyo byose.’’

Umuyobozi w’aka karere Kamari Aimé Fabien yashimiye abarokotse umutima wo kubabarira ababahekuye gutya bagize,abasaba gukomeza kwihangana no kwiyubaka, kubyerekeranye n’iki kimenyetso cy’amateka ya Jenoside bifuza ahajugunywe imibiri y’ababo avuga ko kihakwiye kandi bizakorwa ku bufatanye bw’akarere na bo,ariko ko bisaba ingengo y’imari iteguwe neza ,niboneka bikazahita bikorwa.

Abayobozi batandukanye bifatanya n’abaturage ba Mataba kwibuka Abatutsi bari bahatuye bishwe muri Jenoside

Izindi wakunda

Bwiza.com