bwiza.com
Ahabanza » Runaniza Amza yashyize umukono ku masezerano mu ikipe ya Rayon Sports
Amakuru Imikino

Runaniza Amza yashyize umukono ku masezerano mu ikipe ya Rayon Sports

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports butangaza ko bwagiranye amasezerano n’umukinnyi Runaniza Amza, wari usanzwe akinira ikipe ya Marines Fc.

Iyi kipe ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kamena 2019, yagize iti “ Rayon Sports iratangaza ku mugaragaro isinya ry’amasezerano ry’umusore Runanira Hamza, uzifatanya na Gikundiro mu mukino ya CECAFA Kagame Cup 2019 ndetse n’izindi sezo enye zizakurikira. Duhaye ikaze uyu myugariro ukiri muto uturutse mu ikipe ya Marines Fc”.

Mu kugaragaza ibyishimo afite nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, Runaniza yagize ati “Biranshimishije gusinya muri Rayon Sports . Ni iby’agaciro. Ni ikipe nziza, nje gutanga ibyo mfite byose kandi ndabizi ko bizagenda neza. Abafana banyitegaho umusaruro bifuza.”

Uyu musore yinjiye mu ikipe ya Rayon Sports nyuma y’aho ishyikirije bamwe mu bakinnyi bayo barimo uwari Kapiteni, Manzi Thierry na Niyonzima Olivier Sefu  amabaruwa abemerera kujya mu yandi makipe bifuza.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com