bwiza.com
Umuryango

Umuryango nyarwanda ukwiye kongera ingufu mu kwita ku burere bw’abana-Minisitiri Nyirahabimana Sorina

Umuryango nyarwanda ukwiye kongera ingufu mu kwita ku burere bwiza bw’abana babo hatekerezwa ku cyagirira abana b’abanyarwanda akamaro kugira ngo ibibazo biri mu bana, bikumirwe kandi ingamba zifatwe zo gushaka ibisubizo bituma abana b’abanyarwanda bamererwa neza.

“Ku gihugu, ingufu z’abana b’abanyarwanda nizo ziba zitegerejwe mu kuzasubukura ikivi abakuze baba batarushije. Abana , igihugu kiba kibatezeho byinshi iyo bahungabanye n’igihugu kiba gihungabanye. Iyo abana nta heza bafite,n’igihugu nacyo nta kizere cyiza cy’ejo hazaza kiba gifite.”

Ibi ni byatangajwe na minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Minisitiri Nyirahabimana Sorina , ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umunsi mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika . Uyu munsi ukaba wizihijwe mu Rwanda uyu munsi mu karere ka Gasabo mu murenge wa Nduba.

Insanganyamatsiko y’uyu munsi iragira iti’’ Turi abana bafite icyerecyezo cyiza, twanze gutwita kw’abangavu’’.Muri ibi birori, minisitiri Nyirahabimana yasabye ababyeyi kurushaho kwegera abana babo kugira ngo bababwire ibyo bagomba kwirinda mu rwego rwo guhangana no gutwita kw’abangavu . Iki ni ikibazo gikomeje kwigaragaza hirya no hino mu gihugu.

Muri ibi birori, ababyeyi batunzwe agatoki mu kudaha umwanya uhagije abangavu mu kubaganiriza ndetse no kubaganiriza ku myitwarire ikwiye kubaranga ndetse igomba no kubafasha kwirinda ingeso mbi zituma batwara inda zitateganijwe cyangwa se ikindi icyari cyo cyose gishobora kubashora mu ngeso zitari nziza.

Minisitiri Nyirahabimana akaba yasabye umuryango nyarwanda kugira iki kibazo cy’inda zitateganijwe ku kigira icye. Yagize ati’’ Ibi bibazo byose rero, buri munyarwanda arasabwa kubigira ibye, ugafata umwana wese nk’uwawe kuko nizera ko nta n’umwe washimishwa no kubona umwana we yasambanyijwe cyangwa se yahohotewe’’.

Yakomeje asaba ababyeyi kudahishira abantu bahohotera abana. Yagize ati’’Ntidukwiriye guhishira umuntu uwo ariwe wese usambanya umwana. Nta na rimwe igihugu kizihanganira mwene abo bantu kandi ibihano birahari uwo icyaha kizajya gihama akwiye guhanwa nk’uko amategeko abiteganya kugira ngo bibere abandi akabarore’’

Ababyeyi kandi barasabwa gutoza abana babo umuco mwiza wo kwiyubaha banga uwo ariwe wese wabashuka abashora mu kibi kandi aho ibibazo bigaragaye bagatanga amakuru hakiri kare kugira ngo bikumirwe.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!