bwiza.com
Amakuru Iterambere ry'umuryango Politiki

Kuboneza urubyaro birinda umugore gupfa- Min. Gashumba

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba avuga ko hari byinshi Guverinoma y’u Rwanda yakoze ikangurira Abanyarwanda kuboneza urubyaro, na serivisi zijyanye n’iyi gahunda zikaba zaregerejwe abaturage.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2019, mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo harabera inama ku mikoranire y’inzego zita kuri gahunda y’ubuzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro, nibwo Minisitiri w’ubuzima yashimangiye ibyiza by’iyi gahunda birimo no kurinda gupfa.

Ni inama yagarutse ku nsanganyamatsiko igira iti “Tuboneze urubyaro tubeho neza mu muryango”. Inama yateguwe n’Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko Baharanira imibereho y’abaturage n’Iterambere(RPRPD), impuguke mu gukora politiki zitandukanye n’abafatanyabikorwa muri gahunda z’ubuzima bw’imyororokere, ubuzima bw’umubyeyi n’umwana no kuboneza urubyaro.

Mu kiganiro yatanze muri iyo nama, kivuga kuri ‘Politiki n’ingamba nshya mu kwegereza abaturage gahunda zo kuboneza urubyaro’, Minisitiri Gashumba Diane, yavuze ko Minisiteri y’Ubuzima, Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC), amavuriro n’abafatanyabikorwa barimo UNFP bicaye hamwe bakora igenamigambi rikomatanyije, ritavuga gusa ku kuboneza urubyaro ahubwo no ku buzima bw’umubyeyi n’umwana cyane cyane ku kugabanya imfu.

Yashimangiye ko gahunda yo kuboneza urubyaro yegerejwe abaturage by’umwihariko ko inagira ingaruka nziza ku buzima bw’umugore.

Ati “Tugendeye ku bushakashatsi bwakozwe, twemera ko kuboneza urubyaro birinda umugore gupfa. Ibyakozwe na Guverinoma ni byinshi harimo gushyira abajyanama b’ubuzima mu midugudu, hongerewe amavuriro, n’uburyo bwo kuboneza urubyaro bwashyizwe muri Poste de Sante”.

Uhagarariye Abanyamadini, Sheikh Musa Sindayigaya avuga ko abahagarariye amadini n’amatorero bafite uruhare mu guhindura imyumvire no gushishikariza abayoboke babo kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro.

Ati “Dufite uruhare mu gufasha Leta ndetse tugakora ubukangurambaga tukigisha abayoboke bacu, ku minsi basengaho ni umwanya mwiza wo gutambutsa ubu butumwa kuko bugera ku gice kinini cy’abanyarwanda. Twiyemeje gukora ubukangurambaga n’ubuvugizi ku buryo dukuraho gahunda zituma abantu batagerwaho na serivisi zo kuboneza urubyaro, ndizera ko ntawe uzavuga ko bitamureba kuko byemejwe ku rwego mpuzamahanga”.

Ikinyamakuru Sante.journaldesfemmes.fr, kivuga ko ubushakashatsi bwakoze bwerekana ko kuboneza urubyaro bigabanya ibyago byo kurwara kanseri y’udusabo tw’intanga(ovarian cancer) hamwe na kanseri y’igice cy’imbere mu mura(Endometrial cancer), bishobora gufasha umugore kugira uruhu rwiza, koroshya zimwe mu ndwara zikunze kwibasira abagore n’abakobwa, gutinda gucura,…

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!