bwiza.com
Ahabanza » Papa ni pasiteri, natwaye inda none arashaka ko njya kubyarira mu mahanga umwana nkamutayo- Nkore iki?
Amakuru Urukundo

Papa ni pasiteri, natwaye inda none arashaka ko njya kubyarira mu mahanga umwana nkamutayo- Nkore iki?

Muraho neza! Ndi umunyarwandakazi papa akaba ari pasiteri ukomeye mu gihugu ku buryo muri iyi minsi atabasha gutora agatotsi nyuma yo kumenya ko ntwite.

Mfite inda y’amezi abiri, ntabwo yari yagaragara, nayitewe n’umusore dukundana ariko utarabona ubushobozi ngo tunane, kubera iyo mpamvu papa arimo kumbwira ko agiye kunjyana mu mahanga, nkabyarirayo umwana tukamusiga muri famille iriyo tukagaruka.

Kubera inshingano na njye mfite mu itorero no kwirinda ko abakiristo barabukwa, avuga ko ntagumayo. Ndabona bashaka kubirutisha umwana ntwite w’umusore nakunze.

Papa avuga ko mbyariye mu rugo byatuma abayoboke bamwizeraga bamucikaho, icyo ngo ni igihombo gikomeye kandi ko bamwe mu itorero b’inshuti ze cyane barangije gufata uwo mwanzuro nyuma y’ibiganiro bagiranye.

Rwose nababwiye ko binabaye ngombwa nkajya kubyarirayo, ntasigayo umwana wanjye kandi ku bwanjye kubyarira mu Rwanda ntacyo bimbwiye. Ikindi namubwiye kudutera inkunga ngo tubane nabyo ntabyemera kuko umusore dukundana avuga ko adakijijwe.

Ngizo intambara mbanyemo n’umubyeyi wanjye, mungire inama banvandi! Yesu akomeza kubishimira ku bw’inama zanyi nziza.

Izindi wakunda

2 Ibitekerezo

Mbwira 22/06/2019 12:13 pm at 12:13 pm

Jya mu mahanga ubyarireyo ugumaneyo n’umwana wawe,izo nshingano wari ufite mu itorero zizakorwe n’abandi kuko na mbere hose warasambanye ntiwemerewe gukomeza umurimo w’imana utarasaba imbabazi itorero!!

Subiza
kamana 24/06/2019 8:09 pm at 8:09 pm

Mukobwa sinzi neza umubano ufitanye n’Imana ya we uwo ari wo.
Ariko iki cyaha wakoze, n’uba umugabo ukakihana imbere y’abantu, Yesu azakubabarira birangire.
Ariko rora na we ukuntu Sekibi Satani ari umwicanyi Ruharwa na we.
Yaguteze umutego kugira ngo bigende bitya:
1- yashakaga Gukoza So isoni mu bakristo ayobora na rubanda hanze y’itorero Ngo bityo nakomeze kuvuga bati: N’ubundi turabizi ko abana b’abapasteri nta gakiza bagira. Niko bazavuga.
2- Bazatuka So nawe Ngo:
Eeeh, wajyaga wigisha ibyo gukiranuka none ni wowe uhindukiye ujya guhisha icyaha cyakozwe iwawe n’uwo wabyaye Ngo kitamenyekana.
Ibyiza n’uko wikorera icyaha cyawe k’umutwe, ukakibangatana. Ukakihana ugakura kuri So umugayo. So si we wagikoze nibanamucyurira ko yareze nabi birabareba. Bo se abana babo bo ni shyashya. Ariko niwemera inama za So zo kujya kubyarira hanze.
Uzaba ufataije na So icyaha noneho n’ubwo uyitwara mutari ku mwe.
Kuba atinya kukubwira kwihana imbere y’itorero n’ukubura uko agira nk’umubyeyi uwo ari we wese. No gutinya ko itorero risambuka kuko ni cyo Sekibi ararikoye. Ariko ariho kwikururira akaga none ho gakomeye ahubwo.
Uziko nujya.kubyarira hanze, ugasiga umwana mu muryango iyo, Abo yita Ngo ni umuryango we, aribo bazaca inyuma iyo nkuru bakayisakaza hose. Ntibazakubabarira, na So n’uko ntibazamuha akabanga kandi uzaba urora icyo nkubwiye icyo.
Funga amaso n’umutima wihane imbere y’itorero wemere kwikorera ingaruka z’icyaha cya we. Nubikora uzaba ukijije So iyo nama ye yaguhaye kuko, ni icyaha gikomeye cyane imbere y’Imana ko Umushumba agira inama umuntu n’aho ataba umwana we Ngo aho kwihana ahubwo ahishe icyaha. Niwihana uzaba ukijije ko Itorero ryanyu risambuka. Ariko nujya guhisha icyaha, abakristo bazabahindukirana babite indryarya bigendere. Kandi muzaba mubaye zo ko.
Gukora icyaha ntibivuga ko udakunda Kristo. Ahubwo kugikora ntukihane ni byo byerekana ko utamukunda.
Ikindi uyu mwana numwibarukira hanze ukamuta yo, uzaba ugereranywa no gukura mo inda kuko n’ubundi uzaba utaye umwana. Azakura atakuzi.
Yebaba we. Mfite ubwoba ko Satani yakuboha ibitekerezo ntiwumve inama nkugira. Kuko nzi neza cyane ingaruka zihishe inyuma uburyo zabaremerera muramutse muhise mo kumvira inama yo kujya kubyarira iyo hanze… Nukurikiza inama ya So, Satani uzarora icyo azakorera Urusengero rwa nyu n’umuryango wa nyu.
Uzihane ubwire abakristo uti: Iki cyaha ni jye wagikoze si umuryango wa jye wagikoze kandi nkihannye ku giti cya jye Ngo ngarurire Imana ya jye icyubahiro ndtse Ngo nkure igitutsi kw’itorero ry’Imana.
Bityo uzaba ukoze iby’ubutwari bizatinyura abandi bashumba basanzwe bakora nk’uko So ashaka gukora Ngo yikure mu kimwaro. Ni benshi abana babo batwara inda, ba Se bakabohereza hanze si ubwa mbere si n’ubwa nyuma bivuzwe mw’itangazamakuru no muri rubanda. Wabona ahubwo Imana ishaka ko ubera abandi igitambo cyo kwihanisha aba pasteri bandi bakora bene iryo Kosa. Senga Imana iguhe ubutwari bwo gukoza sekibi isoni nk’uko nawe agiye kuzigukoza. Niwihana Satani azababara cyane kuko uzaba ukijije So umutego nawe wikijije yarabagushije mo kuri iyo nama yaguhaye Ngo muhitemo guhisha itorero na rubanda icyaha. Yesu agufashe pepepepepeeee. Nzi icyo iyi situation ivuze kw’itorero kuko nabibonye ahandi byabaye mw’itorero pasteri yagiye mu cyaha aza imbere y’abakristo kukihana. Ariko uwo munsi Satani yaramwawe kuko icyaha cyihanwe. Nkwandikiye ibintu byinshi kuko nzi neza uburemere n’ingaruka z’uyu mutego wagye mo.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com