bwiza.com
Amakuru Ubukungu

Rutsiro: Amaso yaheze mu kirere bategereje kuzurizwa uruganda rusya ibigori

Abaturage bo mu Murenge wa Mushubati, mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko hashize imyaka ine bubakiwe uruganda rusya ibigori, na n’ubu rukaba rutaruzura kubera ko aho rwubatse hatagera umuriro w’amashanyarazi.

Ni uruganda rugizwe n’ibyumba bibiri, icyari kigenewe kwakira umusaruro w’ibigori n’icyo gushyiramo imashini zitunganya umusaruro, byose nta kibikorerwamo mu gihe imyaka ine ishize.

Uyu muturage aragira ati “Amamashini ntabwo yari yaza, bitewe n’uko nta muriro wo kuyakoresha uhari, babonye ko bayazanye mu myaka ine ishize yaba yaramaze kwangirika bikazasaba kongera kuyagura, bahitamo kuba bayaretse bategereje ko umuriro uzaza”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro buvuga ko buri mu biganiro n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REB, barebera hamwe icyakorwa kugira ngo uru ruganda ruhabwe umuriro w’amashanyarazi.

Umuyobozi w’aka Karere, Ayinkamiye Emmerence, agira ati “Ikibazo kiri hafi gukemuka kuko twamaze gusinyana amasezerano na REG, ibikorwa biri hafi gutangira nta kibazo rwose, amashanyarazi agiye kuhagera, twasinyanye amasezerano y’amezi atandatu ashobora no kurangira mbere yayo”.

Ku ruhande rw’abaturage, bavuga ko agace ka Mushubati kera cyane ibigori, bityo bakaba bari bizeye ko uru ruganda rugiye kubabera igisubizo ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

N’ubwo uru ruganda rwadindiye, abarushinzwe batangarije RBA ko ruhagaze agaciro ka Miliyoni zigera ku 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Izindi wakunda

Bwiza.com