bwiza.com
Ahabanza » Amaherezo nkoze ubukwe n’inshuti y’akadasohoka-Harry Kane
Amakuru Imikino

Amaherezo nkoze ubukwe n’inshuti y’akadasohoka-Harry Kane

Tariki ya 21 Kamena, umukinnyi wa Tottenham Hotspur n’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza, Harry Kane yakoze ubukwe n’umukunzi we babanye kuva mu bwana.

” Amaherezo nkoze ubukwe n’umukunzi wange w’akadasohoka, ndagukunda Kate.” ni yo magambo yashyize ku rubuga rwa Instagram. Nta kindi abamukurikira bamwifurije, keretse kumushimira no kwifuriza urugo rwa Harry Kane na Kate Goodland ishya n’ihirwe.

Kane na Kate bakoze ubukwe bafitanye abana babiri; Ivy Jane na Vivienne Jane.

Yasabye Kate ko bazabana ubuzima bwose mu 2017, muri Bahamas.

Kane akoze ubukwe afite imyaka 25 y’amavuko mu gihe Kate we afite 26.

Bamaze kubyarana abana babiri, umukuru ni Ivy, umuto ni Vivienne
Yamusabye ko banana bari muri Bahamas
Harry Kane na Kate mu buryohe bw’urukundo

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!