bwiza.com
Ahabanza » Uganda yongeye gushinjwa gucuruza abangavu barimo abanyarwandakazi
Amakuru mu mahanga

Uganda yongeye gushinjwa gucuruza abangavu barimo abanyarwandakazi

Nyuma yaho mu mpera za 2018, Ambasade y’u Rwanda muri Uganda ivuga ko yatangiye  gukurikirana ikibazo cy’abakobwa b’abanyarwanda bivugwa ko bagurishwa bakajya kuba abagore b’abagabo mu gace ka Mityana, iyindi raporo yasohotse yemeje ko Uganda yahindutse isoko icururizwamo abangavu.

Muri raporo yashyizwe ahagaragara na Ecpat kuwa 21 Kamena 2019, Umuyobozi mukuru wa gahunda irwanya uyu muco mubi, yatangaje ko Uganda ikomeje kuba isoko ricururizwamo abana b’ abakobwa bagakoreshwa imirimo y’ ingufu ndetse bakanategekwa kurongorwa mburagihe.

Iyi raporo kandi yashimangiye ahanini ko abakobwa bacishwa muri Uganda bakajya gucuruzwa hanze cyane cyane mu bihugu by’ Abarabu baba bafite hagati y’ imyaka 13 na 24 y’ amavuko.

Abo bacuruza aba bangavu bibanada ahanini ku bana baturutse mu bihugu bituranye na Uganda nka Congo-Kinshasa, U Rwanda, U Burundi, Kenya, Tanzania ndetse Sudani y’ Amajyepfo.

Muri 2017, hari abayobozi bo mu Biro bya Minisitiri w’ Intebe bashyizwe mu majwi kugira uruhare mu bucuruzi bw’ abangavu b’ impunzi zo muri Sudani y’ Amajyepfo zikambitse muri Uganda.

Ibarurishamibare ryakozwe na Ecpat ryerekana ko 10% ry’ abana b’ abakobwa bahungira muri Uganda baba baratandukanye n’ ababyeyi babo bigatuma bandavura biturutse ku bukene ndetse ntibanashobora kwiga.

Mu mpera za 2018, Radiyo Ijwi rya Amerika yatangaje inkuru y’uburyo muri Uganda cyane cyane i Kampala hagaragara umubare munini w’abanyarwandakazi bakora uburaya.

Muri aba bakobwa bagiye bavugwaho gucuruzwa hari higanjemo abari bararangije amashuri yisumbuye n’amakuru, ndetse n’abiga muri za Kaminuza bajyayo mu mpera z’icyumweru.

Abo bakobwa bavugaga ko babiterwa n’ubukene ndetse no kutabasha kubona akazi.

Nubwo iki gihugu gikomeje gishyirwa mu majwi ko ari isoko ndetse  abangavu bacururuzwaho ndetse ni inzira bacicwamo bakanajyanywa mu bihugu by’ Abarabu, Uganda izwiho nk’ igihugu cya mbere muri Afurika mu kwakira umubare mwinshi w’ impunzi .

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!