bwiza.com
Ahabanza » Isabukuru: Amateka yimbitse ya Messi n’uduhigo kuva mu bwana kugeza ku myaka 32 yujuje
Amakuru mashya Imikino

Isabukuru: Amateka yimbitse ya Messi n’uduhigo kuva mu bwana kugeza ku myaka 32 yujuje

Tariki ya 24 Kamena, ni umunsi w’amavuko wa Lionel Messi ukinira ikipe ya FC Barcelona n’iy’igihugu ya Argentine. Turavuga ku bigwi n’uduhingo twe, ku musozo w’inkuru, turavuga byimbitse ku mateka ye kuva i Rosario mu myaka 5 y’amavuko kugeza muri Barcelona.

Amaze imyaka 15 akina umupira w’amaguru kuko yatangiye akinira ikipe ya FC Barcelona yamurereye muri La Masia; rimwe mu mashuri y’umupira w’amaguru akomeye kuri iyi si.

Lionel Messi yatangiye gukinira ikipe nkuru ya FC Barcelona afite imyaka 17, ubu agize 32 akiyikinira. Ni na we kapiteni w’iyi kipe nyuma ya Andres Iniesta werekeje mu ikipe ya Vissel Kobe yo mu Buyapani.

Lionel Messi yageze kuri byinshi mu mateka ye y’umupira w’amaguru, haba muri FC Barcelona no mu ikipe y’igihugu n’ubwo abasesengura bavuga ko ibyo yagejeje kuri Argentina bitaragera no ‘ku gatonyanga mu nyanja’ ugereranyije n’ibyo yagejeje kuri Barcelona.

Messi amaze gutwara ibihembo bw’umupira wa zahabu 5,akesha kuba umukinnyi mwiza w’umwaka ku isi. Yaciye agahigo ko gutwara ibi bihembo inshuro enye zikurikiranya.

Uyu munya-Argentine ni we wenyine umaze gutwara inkweto za zahabu nyinshi zihabwa umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mashampiyona atanu akomeye ku mugabane w’i Burayi ari yo La Liga, English Premier League, Seria A, Bundesliga na Ligue 1 mu Bufaransa. Afite inkweto za zahabu 6.

Messi amaze gukina igiteranyo cy’imikino 820 muri Barcelona no muri Argentina. Yatsinzemo ibitego 671, atanga imipira ivamo ibitego 271. Yatwaye ibikombe bya UEFA Champions League 4 na Barcelona, atwara ibikombe bya shampiyona(La Liga) 10, Copa del Rey 6, UEFA Super Cup 3 na Club Word Cup 3. Muri Argentine, Messi yafashije ikipe y’abatarengeje imyaka 20 gutwara igikombe cy’isi cya 2005 mu Buholandi. Hamwe n’iyi kipe y’igihugu kandi, mu 2008, Messi yatwaye umudari wa zahabu mu mikino ya Olymique muri Beijing.

Lionel Messi ni uwa kabiri inyuma ya Cristiano Ronaldo mu bamaze gutsinda ibitego byinshi mu irushanwa rya UEFA Champions League. Afite 112, mu gihe Ronaldo afite 127. Aba bakinnyi bombi ni na bo bonyine baciye agahigo ko gutsinda ama ‘hatricks’ 8 muri iri rushanwa.
Ku munsi nk’uyu mu 1987, Lionel Messi yavukiye i Rosario mu ntara ya Santa Fe muri Argentine. Ubwo yari afite imyaka 5 y’amavuko, yatangiye gukinira ikipe y’abana ya Grandoli yatozwaga na se. Mu 1995, Messi yavuye muri Grandoli ajya muri Newell’s Old Boys. Ubwo yari afite imyaka 11, yagize ikibazo cy’ingingo zituma umuntu akura.
Ikipe ya River Plate muri iki gihugu yamubonyemo impano, iramwifuza ariko ntiyari ifite ubushobozi bwo kumuvuza kuko kugira ngo avurwe iyi ndwara yagombaga kwishyurirwa amayero 500 ku kwezi. Carles Rexach wari uri mu itsinda ry’abatoza muri FC Barcelona wabonye impano muri Messi ubwo yakinaga, yiyemeje kumujyana muri Esipanye, ikipe iramuvuza; ni na ko we n’umuryango we basinye amasezerano ko azayikinira. Messi yarakize, ajyanwa mu ishuri rya La Masia, azamukira mu ikipe ya kabiri izwi nka Barcelona B, yitwara neza maze mu 2004, azamurwa mu ikipe nkuru tumubonamo magingo n’aya. Nguwo Lionel Messi, impano yavumbuwe na Rexach muri Rosario.

Izindi wakunda

Bwiza.com