bwiza.com
Amakuru mashya Politiki Umuryango

Ubutumwa bwa Museveni na Gen. Muhoozi ku isabukuru ya Janet Museveni

Tariki ya 24 Kamena buri mwaka, ni isabukuru y’umufasha wa Perezida wa Uganda, Janet Museveni, akaba n’umubyeyi wa Gen. Muhoozi.

Perezida n’umuhungu, babicishije ku rubuga rwabo rwa Twitter bageneye ubutumwa uyu mubyeyi umaze kugira imyaka 71 y’amavuko.

Museveni yagize ati: ” Isabukuru nziza kuri wowe Mama Janet Museveni. Uri inkingi y’umuryango wacu, ukaba n’umubyeyi nyakuri w’igihugu. Umutima ugira mu kazi ukugira icyitegererezo ku bagore benshi bo muri Uganda no ku isi. Imana ikomeze iguhe umugisha n’umwuka muzima.”

Janet na we yahise amusubiza ati: ” Urakoze cyane Muzehe Kaguta Museveni, umugabo wange ukaba n’inshuti yange. Ndashimira n’undi wese wanyifurize isabukuru nziza. Ndashimira Imana kuba intije undi mwaka, impano y’ubuzima kandi bwiza. Imana ibampere umugisha.”

Muri aba bamwifurije isabukuru nziza kandi harimo na Lt. Gen. Muhoozi (Kainerugaba), umuhungu wabo uri mu bakomeye mu gisirikare cya Uganda. ” Isabukuru nziza Mama Janet Museveni. Imana ikomeze iguhe umugisha.”

Janet Museveni wavutse mu 1948 (Kainembabazi Kataaha) ni Minisitiri w’Uburezi na Siporo muri Uganda. Afite umuryango utegamiye kuri leta yise Imbaraga z’Abagore mu gufasha cyangwa gutabara abana cyangwa se UWESO ( Uganda Women’s Effort to Save the Children). Yabayeho kandi umudepite wari uhagarariye agace ka Ruhama mu karere ka Ntungamo.

Museveni yifurije umufasha we isabukuru nziza ari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Bushinwa, aho biteganyijwe ko agomba guhura na Perezida Xi Jinping, akanitabira imurikagurisha ry’Ubushinwa n’Afurika.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!