bwiza.com
Utuntu n'utundi

Umumotari yashakaga kundeba ubwambure ubwo yari antwaye- umugore w’i Kigali

Umugore witwa Grace Mutoni (amazina yahinduwe) avuga ko yatunguwe n’uburyo umumotari yamutwaye ariko akagenda ahengura miruwari agamije kumureba ubwambure.

Yanditse agira ati “ Basomyi ba Bwiza.com, maze iminsi mbona abandi bohereza ubuhamya bwabo, nanjye ndagira ngo mbabwire ibyambayeho ubwo nategaga moto mva mu Mujyi njya Nyabugogo.”

Yakomeje agira ati “ Hari ku gicamunsi, nateze umumotari nabonaga ari nko mu myaka 35 y’amavuko. Ubwo twamanukaga ahitwa kuri APACOPE, ni ahantu hamanuka cyane. Nabonye uyu mumotari w’Ishyirahamwe ntari buvuge izina agenda ahengura miruwari. Nagize ngo ni ukugira ngo abashe kubona ibinyabiziga biturutse inyuma ku ruhande rw’ibumoso. Twageze imbere gato, ndebye muri miruwari mbona ijipo yanjye yazamutse, ibibero byanjye byaragaragaraga kuko iyo umuntu yicaye kuri moto, ijipo irazamuka. Nahise ngerageza kuzamura ijipo. Nabonye ko inshuro zose yarebaga muri miruwari ari njye yarebaga.”

“ Birababaje kubona umugabo mukuru nabonaga yaba afite n’umugore kugenda ashaka kureba ubwambure bw’abagenzi. Twageze Nyabugogo, mu gihe ndimo kumwishyura baonaga isoni zamwishe.Ibi nkeka ko biri no mu bikurura impanuka. Nasabaga ubuyobozi kwihanangiriza abamotari bakareka uyu muco kuko si mwiza.”

Izindi wakunda

6 Ibitekerezo

Kokoliko 24/06/2019 7:28 pm at 7:28 pm

Mwagiye mwambara intends ibakwira mukareka kujyenda mwambaye mutambaye……
Yego ntago nshigiye uwo mu motari gusa namwe mwambara nabi mugakabua

Subiza
Mob 24/06/2019 8:43 pm at 8:43 pm

Ariko abantu barasaze ubwo nkuwo migore koko yanditse ibiki?ago matako ye arimo ibiki?mubuzima busanzwe agenda namaguru bigenda gute natubwire

Subiza
le citoyen 25/06/2019 12:38 am at 12:38 am

Mugore, koma urusyo ukome n’ingasire. Vuga ngo abamotari bareke kugenda bashaka kureba ubwambure bwanyu ariko namwe mugerageze kwambara no kwitwara mu buryo buhisha ubwo bwambure bwanyu.

Subiza
Staline 25/06/2019 11:17 am at 11:17 am

Uyu mugore ibyo avuga bibaho ariko nawe akwiye kureba uruhare rwe mu isanganya ryamubayeho ( Passive Victim), niba yari yabishyize ku karubanda uwabyitegereje nta kosa afite sinzi niba bambara imyenda mito batagamije kwerekana ibibero nabwo adusibize nicyo twibaza? Hari n’ahandi ntemeranya nawe kuba yararebye muri Mirror akabonamo Ibibero bye ntabwo nemeranya nawe ko ibyo yabonaga ari byo na chauffuer we yari arimo kubona kuko Mirror igira objectif zitandukanye bitewe na position y’uyirebamo ahubwo uwo mu Chauffeur ashobora kuba yarayihinduraga akuramo ayo mashusho bigatuma agarukira nyirayo. Ubwo bivuze ko nitujya duhura namwe mwambaye ya majipo bita imikandara tuzajya tureba ku ruhande cyangwa tugahumiriza.

Subiza
Maniriho Emmanuel 25/06/2019 6:59 pm at 6:59 pm

This is a fuckin’ bitch. Ariyambika ubusa akiyereka abahisi n’abagenzi, yarangiza agataka ngo baramurebye. Iyo bakora accident niwe wari kuba ayiteye.

Subiza
bona 26/06/2019 6:21 am at 6:21 am

Uri shitani ahubwo mwagiye muteka kugenda mwanitse amatako cyane ko namwe iyo mwambaye gutyo muba mutisanzuye?

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!