bwiza.com
Ahabanza » Diamond atewe agahinda n’uko yabujiwe kubonana n’abana be
Imyidagaduro

Diamond atewe agahinda n’uko yabujiwe kubonana n’abana be

 

Umuhanzi Diamond Platnumz ukomoka muri Tanzania aratangaza ko muri iki gihe nta buryo na bumwe afite bwo kubonana n’abana be yabyaranye n’umuherwe w’umugandekazi Zari Hassan. Aba bana bakaba baherereye muri Afurika y’epfo.

Diamond akaba avuga ko afite agahinda gakomeye kubera kutabonana n’abana be.Diamond yabyaranye na Zari abana babiri aribo Tiffah na Nillan . Aba bana babana na nyina muri Afurika y’epfo nyuma y’uko ababyeyi babo batandukanye.

Ubwo uyu muhanzi w’icyamamare muri Afurika yaganiraga n’itangazamakuru uyu munsi, yatangaje ko yakumiriwe ku buryo ubwo aribwo bwose bwo kubonana n’abana be.

Mu minsi yashize Diamond yabonaga abane be binyuze ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram . Gusa kuri ubu, izo mbuga zose Zari yazikuyeho( Block).

Diamond ngo yagerageje no koherereza Zari ubutumwa kuri imeri(Email) amusaba ko yamwereka abana be ariko ntiyamusubiza.

Bongo 5 dukesha iyi nkuru , itangaza ko uyu muhanzi ashimagiza umunyamideri Hamisa Mobetto ko we atajya amwima uburenganzira bwo kubonana n’umwana wabo babyaranye.

Diamond yatandukanye na Zari tariki ya 14 Gashyantare 2018. Icyo gihe Zari yashinjaga Diamond ko yamucaga inyuma akaryamana n’abandi bagore.

Nkurunziza Viateur@bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com