bwiza.com
Amakuru mashya Featured Politiki

Intego yacu nyamukuru ni ukugera ku butegetsi – Hon. Frank Habineza

Umutwe wa politiki ujyaho kugirango uzabone ubutegetsi. Niyo ntego nyamukuru y’umutwe wa Politiki,” ibi ni ibiherutse gutangazwa na Hon. Frank Habineza, Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi n’ibidukikije mu kiganiro aherutse kugirana na Radio Flash, aho yemeje ko nabo intego yabo nyamukuru ari ukugera ku butegetsi.

Hon. Dr Frank Habineza ariko nubwo yemera ko intego y’umutwe wa politiki ari ukugera ku butegetsi, ntiyemera ko kubugeraho buri gihe hagomba kuba intambara.

Yagize ati: “Umutwe wa politiki ujyaho kugirango uzabone ubutegetsi. Niyo ntego nyamukuru y’umutwe wa politiki. ukabona ubutegetsi biciye mu mahame yawo, ariko bigaca mu nzira ya demokarasi. Inzira ya demokarasi ni amatora.”

Hon. Habineza yakomeje agira ati: “Twebwe nk’ishyaka ryacu ntabwo twemera y’uko twajya ku butegetsi biciye mu nzira z’intambara. Iryo ni ihame twiyemeje nk’ishyaka ryacu.”

Perezida w’ishyaka Green Party avuga ko bemera ko bagomba kujya ku butegetsi binyuze mu matora, bagatanga ibitekerezo byabo bitandukanye, ati: “Ariko intego yacu nyamukuru ni ukugera ku butegetsi.”

Frank Habineza avuga ko amashyaka yose atangira atavuga rumwe n’ubutegetsi ariko intego yayo iba ari ukugera ku butegetsi atari ukuguma mu ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi.

Hon. Habineza akaba hari icyo ashima mu Rwanda, aho avuga ko bitewe n’amateka igihugu cyanyuzemo, abateguye itegeko nshinga basanze bitaba byiza habayeho kwiharira ubutegetsi kuko ngo ari byo biteza imvururu n’amakimbirane bigashora n’imvururu mu baturage. Aha akaba ashima ko FPR itihariye ubutegetsi nyuma yo kubohora igihugu ikemera gusaranganya n’andi mashyaka.

Muri iki kiganiro cyari cyanatumiwemo na Senateri Tito Rutaremera wo mu Nteko ishinga Amategeko, umutwe wa Senat, Frank Habineza yagaragaje ko nyuma yo kubona imyanya mu nteko ishinga amategeko ishyaka rye rishaka n’imyanya muri guverinoma nk’uko n’itegeko nshinga riteganya ko abagize guverinoma bagomba kuva mu mitwe ya politiki iri mu nteko.

Aha Senateri Rutaremara akaba yaragize ati:”Uko abivuze kose ndanabyemeye..yewe no kujya muri guverinoma rwose yajyayo. Niba azi ko atazagenda guhangana yajyayo.”

Senateri Rutaremara yibukije ko itegeko nshinga rivuga gusaranganya ubutegetsi ritavuga gusaranganya guverinoma. Yasobanuye ko ubutegetsi ari muri rusange, guverinoma ikaba agace kagize ubutegetsi.

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Jb 28/06/2019 9:13 pm at 9:13 pm

Kubutegetsi! Nonese ubundi urikuki!
Gumana ibyufite biraguhagije

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!