bwiza.com
Ahabanza » Uburengerazuba: Abayobozi bashya ba FPR/ Inkotanyi barasabwa kunoza imikorere
Amakuru Politiki

Uburengerazuba: Abayobozi bashya ba FPR/ Inkotanyi barasabwa kunoza imikorere

Mu mahugurwa y’umunsi umwe y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagera kuri 236 baherutse gutorwa ku rwego rw’intara y’uburengerazuba n’uturere tuyigize, bongeye kwibutswa amahame uyu muryango ugenderaho nka moteri ya Guverinoma mu guteza imbere abanyarwanda bose, basabwa kuba intangarugero mu bikorwa by’umuryango n’ibya Guverinoma muri rusange biri mu cyerekezo cy’umuryango, kunoza imikorere n’imikoranire no gushyira ingufu by’umwihariko ku mikorere y’urwego rw’umudugudu nk’ishingiro y’abanyamuryango benshi.

Ibiganiro byahawe aba banyamuryango bagize komite nyobozi  y’umuryango, iy’urugaga rw’urubyiruko n’iy’urw’abagore ziwushamikiyeho, komite  Ngengamyitwarire na komite ngenzuzi, byari bigamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi, kubafasha gukorera ku ntego,gukurikirana ibikorwa n’ubufatanye hagati y’abafatanyabikorwa no kubafasha kugira imyitwarire n’imikorere
bishingiye ku mahame y’umuryango FPR Inkotanyi.

Ni ibiganiro byibanze ahanini ku ruhare rw’abanyamuryango mu kubaka inzego z’umudugudu n’akagari zikora neza zikanafatanya n’zindi mu gukemura ibibazo by’abaturage, kugira umunyamuryango urangwa n’indangagaciro za FPR Inkotanyi aho atuye no kugira abanyamuryango basobanukiwe na gahunda za FPR bakanazigeza ku bandi banyamuryango n’abanyarwanda bose muri rusange, aho buri munyamuryango wese yongeye gusobanurirwa inshingazo zimureba mu guharanira iterambere ry’abanyarwanda n’abaturarwanda bose ntawe usigaye inyuma baranabyiyemeza.

Aganira na Bwiza.com, Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’intara y’uburengerazuba akaba na Guverineri wayo,Munyantwali Alphonse, yavuze ko aya mahugurwa yateguwe n’ubuyobozi bukuru bw’uyu muryango nyuma yo gusoza amatora yawo mu nzego zose kuva ku rw’umudugudu kugera ku ntara, kugira ngo buri wese yumve uburemere bw’inshigano zimutegereje mu kuzamura abaturage mu iterambere,guhora bihugura agasanga ari ngombwa kugira ngo barusheho gutanga umusaruro bategerejweho.

Ati ’’Guhora twihugura ni ngombwa ni n’ihame tugenderaho mu muryango kugira ngo twongere twiyibutse idewoloji y’umuryango, amahame tugenderaho yubaka umuryango n’igihugu ashyize ku isonga abaturage, tunongere kwisuzuma ku mikorere n’imyifatire yacu, twiha ingamba zo kunoza imikorere kurushaho mu gukomeza iterambere ritajegajega rigendeye ku bumwe n’umutekano wa
buri munyarwanda.’’

Yongeyeho ati “Ku rwego rw’umudugudu kuko ari ho dusanga abanyamuryango
benshi, twiyemeje, nk’inzego zatowe, kuhashyira ingufu by’umwihariko, kugira ngo imikorere kuri urwo rwego isobanuke inagende neza kurushaho,raporo zigaragare kurushaho, ibikorwa birusheho kugenda neza kandi abanyamuryango twese tube intangarugero mu bikorwa by’umuryango n’ibya Guverinoma muri rusage biri mu cyerekezo cy’umuryango,turusheho kuba intangarugero mu
mikorere,aho dutuye,dufatanye n’inzego zatowe mu mudugudu kugira ngo ukore neza, n’inzego zindi zose zikore neza kandi zirangize inshingano zazo.’’

Nyiramana Peruth watorewe kuyobora urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’iyi ntara,asanga nubwo yari asanzwe aruyobora ariko akazi kamutegereje ari kenshi cyane, cyane cyane mu kugeza umubare munini w’abagore bo mu cyaro ku gukora ku ifaranga, kurwanya amakimbirane akigaragara mu miryango myinshi akayidindiza, abana benshi bagitwara inda zitateganijwe bikagira ingaruka ku miryango,ubujiji n’imyumvire ikiri hasi ku bagore benshi, n’ibindi ,aboneraho gusaba bagenzi be gukorana umurava kugira ngo bazagere ku ntego.

Binashimangirwa na Bapfakurera Abdul Madjid watorewe kuyobora urugaga rw’urubyiruko ku rwego rw’iyi ntara,na we usanga hari byinshi bigikorwa ngo urubyiruko rubashe kugira icyizere gihamye cy’ejo hazaza,ngo bitagerwaho hari urukibaswe n’ibiyobyabwenge,urugita amashuri rukajya mu bitarufitiye akamaro, urugitaka ubushomeri kandi rwigishwa kwihangira imirimo, abana b’abangavu bagitwara inda zitateganijwe bakiri bato, n’ibindi na we agasaba bagenzi be bafatanije gutekereza bugari bagahangana n’ibi bibazo,akizera ko imbaraga n’ubumenyi basanganywe, kimwe no gushyigikirwa n’izindi nzego bizabibafashamo.

Batoye imyanzuro 6 bagiye kugenderaho irimo gukora nk’ikipe imwe no gukorana umurava kugira ngo ibyo biyemeje bazabigereho byihuse, kurangwa n’imyitwarire ihesha ishema abanyamuryango,kuba ku isonga mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije abaturage,n’indi,Komiseri muri komisiyo y’uyu muryango ushinzwe imyitwerire, Kaboneka Francis abasaba kudatakaza umunota n’umwe mu guharanira ibyo biyemeje kandi bagomba kugeraho byanze bikunze.

Chairman wa FPR/Inkotanyi mu Burengerazuba, Munyentwali Alphonse(Iburyo), Kaboneka Francis na Komiseri Uwamariya Assoumpta

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!