bwiza.com
Ahabanza » Urubyiruko rusaga 1000 rwatekewe umutwe kuri Kigali Convention Center
Amakuru Politiki

Urubyiruko rusaga 1000 rwatekewe umutwe kuri Kigali Convention Center

Kuri uyu wa kabiri Urubyiruko rubarirwa mu bihumbi rwagiye mu cyumba cy’inama cy’inyubako ya Kigali Convention Centre mu nama rwatanzeho amafaranga ngo rwitabire, ariko rusanga rwishyuye abavugwa ko ari abatekamutwe.

Bamwe muri uru rubyiruko bavuga ko buri umwe yishyuraga 4,500Frw yo kwiyandkisha akoresheje telefone (Mobile Money), abandi bishyuye kuri Internet, abandi bishyuye kuri uyu wa Kabiri bageze aho inama yagombaga kubera.

Aba bavuga ko iyi nama yiswe ‘wealth and fitness summit’ bagombaga kuyiboneramo ubumenyi ariko bagahabwa n’amadorari 197 y’Amerika yo kwitabira (arenga 177,000 Frw).

Basanze babeshywe, byatumye abayobozi barimo Minisitiri w’urubyiruko, polisi n’umuyobozi w’ubugenzacyaha mu Rwanda (Rwanda Investigation Bureau, RIB) bahita bajya gukurikirana iki kibazo, banaganira n’uru rubyiruko.

Umwe muri uru rubyiruko yavuze ko bibabaje kubona inama itumizwa ahantu nka Kigali Convention Centre abayobozi ntibabashe kumenya ko abo bantu ari abatekamutwe.

BBC dukesha aya makuru yamenye y’uko icyumba cyari cyateguriwe iyi nama muri iyi nyubako abaje muri iyi nama bari barenze ubushobozi bwacyo.

Felix Namuhoranye komiseri mukuru wungirije wa polisi y’u Rwanda yavuze ko aba bantu batumije uru rubyiruko banyuze mu nzira zitemewe ariko bagiye kubakurikirana, amafaranga bariganyije agasubizwa abayatanze.

Komiseri Namuhoranye ati: “Inzego z’umutekano muvuga ngo zari kutubwira nazo zishatse zakubwira ngo nawe wari kuzibwira kuko ni wowe wamenye ibi byose mbere, kuko hari uwakubwiye ngo ngwino umpe amafaranga“.

Rose Mary Mbabazi, minisitiri w’urubyiruko, yababwiye ko ibi bikwiye kubabera isomo ko ubutekamutwe buriho.

Ati: “Mwajyaga mubyumva mu biganiro mukumva ko mwe bidashobora kubabaho, ubu rero byashobotse. Harimo ikibazo cyo gukunda kubona ibintu bya vuba vuba“.

Yemeza ko uko ikoranabuhanga ritera imbere ari nako abarikoresha mu butekamutwe biyongera. Asaba urubyiruko kuba maso.

Abajijwe niba iki atari ikimenyetso cy’ubushomeri bukabije mu rubyiruko, minisitiri yavuze ko abenshi mu bakorewe ubu butekamutwe atari abashomeri ahubwo ari abanyeshuri.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!