bwiza.com
Ahabanza » Yatawe muri yombi nyuma yo kumara imyaka 3 yiyita umugore ari umusore
Amakuru Utuntu n'utundi

Yatawe muri yombi nyuma yo kumara imyaka 3 yiyita umugore ari umusore

Igipolisi cya Uganda mu Karere ka Kagadi cyataye muri yombi umusore w’imyaka 22 wari umaze imyaka 3 abeshya ko ari umugore.

Uyu witwa John Mark Bukenya yafatiwe mu Mujyi wa Muhorro, aho yakoraga mu kabari nk’umukozi muri Lodge iherereye ahitwa Muhorro.

Itabwa muri yombi rye ryaje rikurikira urwara uwitwa Charles Mugisa Busigiriko yariye nyiri iyi lodge. Busigikiro avuga ko yagize impungenge nyuma yo kubwirwa n’abakozi be b’abakobwa ko babona imyitwarire ya Bukenya idasanzwe.

Busigiriko ati: “Ubwo namubazaga, yemeye ko ari umugabo. Naratunguwe kubera ko buri gihe aba yambaye amajipo n’amakanzu n’inkweto z’abagore”.

Komanda wa polisi mu Karere ka Kagadi, Romeo Onek Ojara yemeje aya makuru nk’uko tubikesha Daily Monitor.

Yagize ati: “Turamufite. Yemeye ko ari umugabo nubwo ahitamo kuba yakwitwa akanafatwa nk’umugore.”

Ubwo yahatwaga ibibazo, bivugwa ko bukenya yabwiye abashinzwe iperereza ko yigize umugore mu Karere ka Kabarole imyaka ibiri mbere yo kwimukira mu Karere ka Kagadi, aho yari amaze umwaka yigira umugore.

Uyu ngo akaba ahitamo kwigira umugore kugirango abashe kubona akazi no kubona imibereho.

Bivugwa ko yabwiye abapolisi ko bimugora kubona akazi nk’umugabo, ari yo mpamvu yize kwigana imyitwarire y’abagore ngo yirinde kuba yavumburwa.

Ubwo twamwakiraga, yari yambaye ijipo n’iburuse. Twamubajije niba akeneye ipantalo n’ishati byo kwambara nk’umugabo, ariko avuga ko yumva ameze neza yambaye nk’umugore,” uyu ni komanda wa polisi muri Kagadi.

Bukenya yakomeje anemeza ko nubwo igihe cye kinini akimarana n’abagore, atajya yumva abafitiye irari ryo gukorana nabo imibonano mpuzabitsina.

Kuri ubu rero ngo igipolisi gifite amahitamo abiri. Gushinja Bukenya icyaha cyo kwigira umugore atari we, cyangwa kumushakira abajyanama bakamufasha gusubira mu murongo.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com