bwiza.com
Ahabanza » Joseph Kabila yatsembye kuva mu ngoro iteganyirijwe Perezida Felix Tshiskedi
Amakuru mu mahanga Politiki

Joseph Kabila yatsembye kuva mu ngoro iteganyirijwe Perezida Felix Tshiskedi

DCIM100MEDIADJI_0009.JPG

Bitewe n’ agaciro k’ amafaranga ye bwite avuga ko yakoresheje mu mirimo yo gusana, Joseph Kabila wasimbuwe na Felix Tshisekedi  yavuze ko atazapfa kuva mu ngoro isanzwe iteganyirijwe abakuru b’ igihugu cya Congo-Kinshasa.

Iyo ngoro Joseph Kabila yanze kurekura kandi avuga ko yaguzeho igice ariko akaba yanze no kwerekana ibyangombwa yubatswe na  Mobutu Sese Seko wari perezida wa Zaïre kuri ubu yaje kwitwa Repbulika Iharanira Demokrasi ya Congo.

Mu gihe Mobutu yategekaga Congo-Kinshasa iyi ngoro yari ituwemo n’ abagize umuryango we ariko inakira abashyitsi b’ icyubahiro b’ igihugu.

Kuva yatorerwa kuba Perezida wa Congo-Kinshasa, Félix Tshisekedi ntiyigeze arwanira kujya muri iyi nyubako yamugenewe kuko atuye mu nyubako  iherereye mu gace kitirirwa Umuryango w’ Ibihugu bya Afurika Yunze Ubumwe mu mujyi wa Kinshasa.

Amakuru dukesha La Libreafrique agizwe n’ inyandiko zitandukanye zagiye zandikwa na Joseph Kabila avuga ko ku mafaranga ye bwite yaguze ikibanza kibangikanye n’ ingoro ya Perezida wa Congo-Kinshasa ariko Leta iriho ikamusaba kutitiranya ibi bibanza byombi.

Ni muri urwo rwego Umuyobozi mukuru muri Perezidansi ya Congo-Kinshasa, Vital Kamerhe yatangaje ko hagiye gukoreshwa miliyoni  115 z’ amayero yo gusana iyo ngoro Joseph Kabila agituyemo ndetse n’ ayandi mayero 65 yo guzasana ibiro bya Perezida wa Repubulika.

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Alphonse Rutazigwa 27/06/2019 3:26 pm at 3:26 pm

Ariko bagondoza Nyagasani koko, uwo mururumba wose n’uwiki? That is one of the indices that symbolize some African leaders , egoism, egocentric without forgetting self aggrandizement of course, a place where sometimes common sense becomes a rare sense, where some regard themselves as immortal and sacred cows. Weep not Mama Africa time is the best impartial judge.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com