bwiza.com
Ahabanza » Rusizi/ Nkanka: Barishimira iterambere bamaze kugeraho
Amakuru Politiki

Rusizi/ Nkanka: Barishimira iterambere bamaze kugeraho

Abaturage bo mu Murenge wa Nkanka, mu karere ka Rusizi, bavuga ko ibyo bamaze kwigezaho ubwabo mu myaka 25 bamaze bibohoye  ari ntagereranywa binabereka byinshi bishoboka igihe bakomeza kubumbatira umutekano no gushishikarira umurimo banarinda ibyo bagezeho.

Baganira na Bwiza.com ubwo muri uyu murenge haberaga imurika ry’ibikorwa by’ubuhinzi,ubwororozi,ubukorikori n’ibindi, banataha ibikorwa remezo birimo ivuriro ry’ibanze ( poste de santé) ryuzuye mu kagari ka Kamanyenga ritwaye amanyarwanda 10.080.000 uruhare rwabo ngo rukaba rwarabaye runini,  rije ngo ari igisubizo gikomeye cyane ku baturage barenga 2.000 batuye aka kagari n’inkengero zako,aho kugera ku kigo nderabuzima cya Nkanka hari urwaye byamugoraga cyane,ubuvuzi bw’ibanze bakaba bagiye ku buhererwa hafi, bakabibona nk’imbuto yo kwibohora.

Iri vuriro ry’ibanze ngo rigiye kugoboka abivurizaga ku kigo nderabuzuma cya Nkanka bibagoye

Hari kandi ibyumba 3 by’amashuri muri Koleji ya Nkanka n’utwumba 6 tw’ubwiherero ku ishuri ribanza rya Rusunyu biyujurije ku bufatanye n’akarere kabo byuzuye bitwaye agera kuri 33.000.000,aya mashuri akaba abaye igisubizo ku bana bigaga bacucitse, umuhanda wakozwe n’imbaraga zabo muri VUP ubakinguriye amarembo y’ubuhahirane n’umurenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke na wo watwaye agera kuri 48.348.640 ukanaha akazi abaturage 442.

Uretse ibi bikorwa remezobatashye birimo uruhare rwabo n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Nyirazaninka Antoinette yemeza ko ari ntagereranywa, banamuritse umusaruro w’ubuhinzi,ubworozi,ubukorikori n’ibindi bemeza ko mbere yo kwibohora bitahabaga.

Amashuri meza ngo ntayo bari barigeze mbere ya 1994

Karangwa Canisius w’imyaka 69,asanga byose byaragezweho kubera gushyira hamwe kw’abaturage.

Ati’’iyo ndebye ukuntu amavuriro atwegereye n’ukuntu mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi kwa muganga hajyaga uwifite abandi tukivurisha ibinini bya megendu bimwe  byavaga hakurya muri Kongo, kujya ku bitaro bya Mibilizi bigasaba kurara nzira ngo uzinduke ubonane na muganga na bwo abifite bagucaho, umubyeyi uri kunda tukamujyana umunsi wose ngo ahagere cyangwa agere mu bya Bushenge, none mu mudugudu nyobora wa Rweya akaba ari ho hateretse poste de Santé binyereka itandukaniro mu miyoborere rwose.

Yarakomeje ati’’ icyo gihe ntawatekerezaga amashanyarazi, nta shuri ryisumbuye twanarotaga kuko n’abanza yari mbarwa, nta muhanda muzima twagiraga imyinshi yari imihora y’inka na zo zagiraga bake, amazi meza yari ingume, nta wari uzi kubitsa ifaranga mu kigo cy’imari uko bisa,twayabitsaga mu kabari utazagira ikibazo ngo ubikuze, ariko ubu byose  biragenda bitugezwaho,numva nishimye cyane kandi nabonye ingoma nyinshi ariko nta terambere rigaragara twagize nk’ubu.’’

Bugirimfura Antoine w’imyaka 67,umufashamyumvire mu buhinzi weza imyumbati aho igitsinsi kimwe  akigurisha amafaranga 15.000 mu gihe mbere ngo mu muryango we hahoraga inzara, na we avuga ko abikesha ingamba mu buhinzi  zirimo gukoresha inyongeramusaruro, kudahinga mu kajagari n’izindi nama,akaba anamaze kwigisha benshi ubu buhinzi,agasanga igihe cyose bafite umutekano uhagije  n’ubuyobozi bugakomeza kubegera ntakizababuza gutera imbere.

Gitifu wa Nkanka, Nyirazaninka Antoinette

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Nyirazaninka Antoinette, avuga ko ibikorwa remezo byose batashye byari bikenewe cyane, akabasaba kubyongera  no kubifata neza, bakongera n’ingufu mu buhinzi n’ubworozi.

Ati’’ ni byo koko barishimye ariko haracyari byinshi byo gukorwa kuko tutaragera aho duhaza isoko rya Kamembe n’iry’abanyekongo dufite mu buhinzi n’ubworozi,imihanda nubwo igenda iboneka ariko umuhanda uduhuza n’umujyi wa Rusizi warangiritse cyane ukeneye gukorwa neza,n’ibindi tugikeneye, kurinda ibigerwaho nkizera ko bizaduha n’imbaraga zo kugera ku bindi byinshi twifuza.

Kubyerekeranye n’ibindi bacyifuza nk’isoko ryubatse neza, amazi meza n’amashanyarazi bitarakwira hose,umuhanda Nkanka-Kamembe utoroshya ubuhahirane n’ibindi,Uwababyeyi Fraterne ushinzwe inyubako z’amashuri ku karere abizeza  ko uko ubushobozi buzagenda buboneka na byo bizakorwa.

Bavuga ko bagomba gusigasira ibyagezweho
Ibikorwa by’ubukorikori bikorwa n’ abana ngo biratanga icyizere cy’ejo hazaza heza

Izindi wakunda

Bwiza.com