bwiza.com
Amakuru Featured Politiki

Kuri njye, Bisesero ni ibara ry’u Bufaransa – Bernard Kayumba

Mu myaka 25 ishize, Abanyarwanda babiri barokokeye mu Bisesero, Eric na Bernard, barebanaga impungenge n’ibyiringiro aho bari babonye ubuhungiro bihishe abari bari gukora jenoside. Bernard agasanga ibyabereye mu Bisesero ari ibara ry’Abafaransa kandi igisirikare cyabo gikwiye kwemera ko cyananiwe inshingano zacyo.

Icyo gihe batekerezaga ko agakiza kabo mu kaga bari barimo mu misozi ya Bisesero gashobora kuba kari hafi ubwo babonaga ingabo z’u Bufaransa zari muri Operation Turquoise zihagera.

Hari ku itariki 27 Kamena 1994. Ariko ibyabaye na n’ubu bikomeje kutavugwaho rumwe ari nayo ntandaro y’uwmuka mubi mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa kuri ubu, n’uko izo ngabo z’Abafaransa ntacyo zakoze ngo zihagarike ubwicanyi bwari nta gisibya.

Bamwe mu barokokeye jenoside mu Bisesero mu Karere ka Karongi, bavuga ko kuza kw’ingabo z’u Bufaransa muri ako gace byatumye umubare w’abahiciwe wiyongera kuko babasabye kuva aho bari bihishe bizezwa ubufasha bikarangira nta bwo babonye.

Izi ngabo z’u Bufaransa zaragiye zigaruka hashize iminsi itatu, ariko biha icyuho abicanyi muri iyo minsi cyo kwica abantu amagana muri bumwe mu bwicanyi ndengakamere bwabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi nkuru dukesha France 24 irakomeza ivuga ko Eric Nzabihimana w’imyaka 55 na Bernard Kayumba w’imyaka 50, ari bamwe mu bakomeje gusaba ubutabera mu Bufaransa ariko n’ubu nta kirakorwa.

Eric yibuka ukuntu Interahamwe zari zanyagiye ahantu hose, ariko abari bakomerekejwe n’imipanga bahungiraga mu mashyamba.

Kugaruka kw’ingabo z’u Bufaransa kuwa 30 Kamena 1994, ngo kwaje gutinze kuri mushiki wa Eric witwa Josephine wari ufite imyaka 12, n’umugore we, Catherine wari ufite imyaka 28. Bombi bakaba barishwe kuwa 28 Kamena na 29 Kamena kimwe n’andi Magana y’Abatutsi.

Ni ubwicanyi bwakorwaga n’abicanyi bashyigikiwe na leta nayo yari ishyigikiwe n’u Bufaransa.

Twarabatakambiye

Eric aragira ati: “Hari hafi amezi atatu nari maze mu mashyamba,”

Akomeza agira ati: “Mu nkengero za Bisesero, nabonye urukurikirane rw’amakamyo ndavuga nti ahari ni abasirikare b’Abafaransa, nuko mva aho nari nihishe.”

Naravuze ngo mudufashe, turimo guhigwa n’abicanyi bafite intwaro. Ntibigeze bahagarara biba ngombwa ko ninjira hagati mu rukurikirane rw’imodoka,”

Akomeza avuga ko beretse abo Bafaransa imirambo yari ikijojoba amaraso, bakababwira ko bari bazi ko baje kubatabara kandi ari cyo gihe cyo kubikora kuko ibitari ibyo umunsi wari gukurikira cyangwa nyuma yawo nta muntu wari kuba asigaye.

Ati: “Twarabatakambiye,”

Eric ashinja abasirikare b’ Abafaransa kuba ku itariki 27 Kamena baravuze ko batari biteguye uwo munsi, bakabwira Abatutsi bari bamaze kwicwa n’ubwoba ko bazagaruka nyuma y’iminsi mikeya.

Eric ati: “Nibyo baragarutse kuwa 30 Kamena gutabara abantu bari bakiri bazima. Hari icyo bakoze, ibi tugomba kubyemera. Ariko icyo tubashinja ni ukubikora nyuma y’igitutu cy’itangazamakuru kandi bakabaye barabikoze mbere.”

Mugenzi we, Bernard wari ufite imyaka 25 icyo gihe, avuga ko we yasanze imyitwarire y’ingabo z’u Bufaransa itumvikana, avuga ko yamaze ukwezi yihishe mu mwobo wacukuwe ninjoro ari kumwe n’abantu barindwi.

Ati: “Twari turambiwe, twari hagati y’urupfu n’ubuzima. Hari imirambo aha na hariya kandi tubabwira kutadusiga kuko abicanyi bari guhita batumanukiraho, baturuka ku dusozi twegeranye.”

Akomeza agira ati: “Ariko bavuze ko batari biteguye neza , ko bari bagiye kugenzura zone na kajugujugu nyuma bakazagaruka,”

Bari bafite uburyo bw’itumanaho…ariko se kuki mu minsi itatu aho kuba isaha?”

Bernard ashimangira ko iyo Abafaransa bakora icyari cyabajyanye bakaguma mu Bisesero kuwa 27 Kamena, abatutsi bagera mu 1000 baba batarishwe mu gihe cy’iminsi itatu.

Ati: “Kuri njye, Bisesero ni ibara ry’u Bufaransa kandi Igisirikare cy’u Bufaransa gikeneye kwemera ko cyananiwe gutabara Abatutsi bo mu Bisesero,”

Aba batangabuhamya babiri na bagenzi babo bane barokotse, bashyigikiwe n’amatsinda aharanira uburenganzira bwa muntu, kuva mu 2005 bakomeje kurega abasirikare bakuru b’u Bufaransa bashinja kuba barirengagije inshingano zabo.

Nyamara ariko, abacamanza b’Abafaransa mu Ugushyingo 2018 bateye utwatsi ibirego byabo. Mu gihe cy’imyaka 13 y’iperereza hakaba nta waburanishijwe mu bashyirwa mu majwi.

Abayobozi b’ingabo z’u Bufaransa harimo n’uwari uyoboye Operation Turquoise, Gen. Jean-Claude Lafoucarde, mu bihe byashize bakunze kumvikana bihagararaho ku bikorwa by’ingabo zabo, ariko banemera ko batahise babona uburemere bw’ubwicanyi bwari buri kuba.

Nshobora gusa kwicuza urupfu rw’Abatutsi bapfuye muri iyo minsi ibiri,” uyu ni Lafoucarde abwira abari bashinzwe iperereza mu 2016 mbere yo gukomeza agira ati: “Twari twenyine cyane.”

Operation Turquoise yatangijwe mu Rwanda yahawe na Loni amabwiriza yo guhagarika jenoside yari yatangiye muri Mata 1994.

U Rwanda rushinja u Bufaransa uruhare muri jenoside kubera ko bwafashaga guverinoma yashyize mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi ndetse rukemeza ko Operation Turquoise yari igamije gukingira ikibaba abari bamaze gukora jenoside ngo babone uko bahunga ubutabera.

U Bufaransa nabwo bwakunze guhakana uruhare rwabwo bugashimangira ko ingabo zabwo zarinze. Umubano w’ibihugu byombi ukaba warajemo igitotsi gikomeye kuva mu 2006 kugeza mu 2009, ariko na n’ubu umubano urakonje.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!