bwiza.com
Ahabanza » Loni ku mutima wa jenoside yakorewe Abatutsi- Linda Melvern
Amakuru mu mahanga

Loni ku mutima wa jenoside yakorewe Abatutsi- Linda Melvern

Mu kiganiro aherutse kugirana na JA, Umunyamakuru w’ Umwongereza, Linda Melvern yatangaje ko Loni ikwiriye kuryozwa jenoside yakorewe Abatutsi basaga miliyoni hagati ya Mata na Nyakanga 1994.

Linda yagize ati” Loni yisanze hagati y’ ubwicanyi ariko nta gisubizo nta n’ umuti yatanze ubwo imbaga y’ inzirikarene yicwaga kandi yari ifite ubushobozi bwose busabwa”.

Yakomeje ashimangira ko aho kugira ngo  Loni ihagarike jenoside ahubwo yemeye ko opération Turquoise iyobowe n’ Ubufaransa ijya gukorera mu Rwanda.

Aha niho Linda ahera avuga ko kohereza ingabo z’ Ubufaransa mu Rwanda kuwa 22 Kamena 1994 nta nyungu abibonamo ngo kuko  shebuja w’ izi ngabo {Mitterand} yari afitanye umubano ukomeye na Perezida Juvenal Habyarimana {nubwo yari amaze kwitaba Imana…}.

Linda yavuze ko nta gushyira mu gaciro byarimo kuko kugeza magingo aya biracyanengwa n’ impande zose zishinja Ubufaransa kugira uruhare runini byaba mu itegurwa ndetse no gushyira mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati” Ntibyumvikana uburyo ku bilometero ibihumbi 11, Loni mu Kanama kayo k’ Umutekano yashyizeho umukono ku mwanzuro 929 ariko ntibyatabara ubuzima bw’ inzirakarengane”.

Linda nk’ umuyamakuru w’inzobere mu iperereza ndetse n’ impuguke muri Loni ikomeza kuvuga ko Loni bimaze kuyiyobera muri jenoside yirirwaga isaba imfashanyo zidahwitse mu bihugu by’ abanyamuryango bayo.

Ku ruhande rumwe, Linda ashyira mu majwi Ubufaransa nk’ igihugu cy’ inshuti magara ya  Leta ya  Habyarimana ndetse n’ uwahoze ari umunyamabanga wa Loni , Boutros Boutros-Ghali uvugwaho kugirana umubano wihariye na  Jean-Damascène Bizimana wari Ambasaderi w’ U Rwanda muri Loni.

Ku rundi ruhande,  Linda asanga  Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ Ubwongereza byari byahungabanyijwe  n’ intambara yo muri Somalia  bikababuza gutabara Abatutsi.

Akomeza avuga ko kuba Leta Zunze za Amerika zarapfushije ingabo 18 mu ntambara yabereye Mogadishio byaratumye itirekura ngo yohereze ingabo zayo mu Rwanda bitewe n’ ubukana jenoside yari ifite.

Linda Melvern asanga jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari urugero rufatika rw’ imikorere mibi y’ Akanama k’ Umutekano ka Loni kerekanaga ko kayoboye ibiganiro bya diplomasi byatuma abantu baticwa ariko mu by’ ukuri ntakirimo gukorwa.

Izindi wakunda

2 Ibitekerezo

Mwenengofero Geoffrey 28/06/2019 6:31 pm at 6:31 pm

Uyu mudamu afite byinshi ashaka guhisha! LONI se nisohora ibya Polisi na Dusaiyidi basabako ntaawe ukwiye gutabara, bizagenda bite? Kuvuga ubufaransa bwaje mu Rwanda mu ntambara, ntutangaze uruhare rwa UK yatanze intwaro ndetse na Amerika yanyuzaga ubufasha kuri Uganda ni ukugira abantu ibicucu. Linda Melven nawe afite uruhare ukurikije inyandiko ze usanga kenshi zishaka guhunga ukuri no kukuzimya.

Subiza
Rebero Jeremy 29/06/2019 11:15 am at 11:15 am

Mwabiniga cyanga mwashyira hanze iki gitekerezo, ntibibuza abazi ukuri ku Rwanda kumenyako uyu Linda Melven abogamye kandi ko LONI yakurikije ibyo yasabwe na Polisi na Dusayidi yo kureka APR/FPR igafata ubutegetsi, ntitabare. Ukuri kuralyana!

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!