bwiza.com
Ahabanza » OMS ivuga ko u Rwanda ruri mu byago byo kwibasirwa na Ebola
Amakuru mashya

OMS ivuga ko u Rwanda ruri mu byago byo kwibasirwa na Ebola

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) mu Rwanda, Dr Kasonde Mwinga avuga ko u Rwanda ruri mu byago byo kuba rwakwibasirwa n’icyorezo cya Ebola.

Uyu muyobozi avuga ibi ashingiye ku kuba iki cyorezo kimaze iminsi kiyogoza uburasirazuba bwa Congo-Kinshasa buhana umupaka n’u Rwanda mu burengerazuba ndetse ikaba iherutse guhitana batatu mu Karere ka Kasese muri Uganda.

Dr Jose Nyamusore, Ushinzwe Gukumira ibyorezo no kubishakira umuti mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) yemeranya na OMS. Avuga ko ibi bishoboka cyane ko iyi ndwara ishobora kwinjira mu Rwanda binyuze mu rujya n’uruza rw’abantu nk’uko The New Times dukesha iyi nkuru ibitangaza.

N’ubwo bimeze gutyo, Dr  Mwinga, avuga ko bakomeje gutanga ubufasha mu bafatanyabikorwa ku bijyanye no gushyiraho ingamba zo guhangana na Ebola no kuyivura aho yaba yagaragaye.

Ati “ OMS yohereje abantu kugira ngo bafashe ibihugu birimo n’u Rwanda. Bigamije gutanga ubufasha u rwego rw’igihugu ndetse no mu turere. Turahagarariwe mu matsinda ya tekiniki atandukanye mu Rwanda.”

Mwinga yibukije icy’ingenzi u Rwanda rwakora muri iki gihe, ati “ Icy’ingenzi muri iki gihe ni ukurwanya Ebola mu bihugu by’abaturanyi kuko nibwo buryo bwo gukumira virusi ya Ebola ngo itagera mu Rwanda.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, Dr Nyamusore avuga ko u Rwanda rwamaze kwitegura guhangana n’iki cyorezo kandi ko ubwirinzi buri ku rwego rwa gatatu izatangira gushyirwa mu bikorwa kuva kuwa 1 Nyakanga kugeza mu Kuboza 2019.

Hagati aho kandi u Rwanda rwamaze gushyira ku ruhande amafaranga miliyari 11 na miliyoni magana atanu mu rwego rwo guhangana na Ebola.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi yavuze ko aya mafaranga azifashishwa mu mezi atanu ari imbere mu gushaka inkingo, ubwirinzi bwo kwandura, kugenzura ubwandu, amahugurwa ku baganga ku bijyanye na Ebola n’ibindi.

Kugeza ubu nta bwandu bwa virusi ya Ebola buragaragara mu Rwanda nk’uko Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) muri iki gihugu iherutse kubitangaza mu itangazo yashyize ahagaragara.

 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Kalisa 28/06/2019 12:12 pm at 12:12 pm

Ebola abasirikari b’u Rwanda barwanira muri Congo nibo bazazana Ebola.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com