bwiza.com
Imyidagaduro

Diamond avuga ko  icyumba araranamo na Tanasha cyabaye nka gereza

Umuhanzi Diamond Platnumz atangaza ko yaburiye amahoro mu cyumba araranamo n’umukunzi we, Tanasha Donna bitewe n’igikombe cya Afurika kiri kubera mu Misiri.

Ibi ni nyuma y’aho Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Tanzania ari nacyo gihugu cy’amavuko cy’uyu mugabo itsindiwe n’iya Kenya ibitego 3-2 mu gikombe cya Afurika.

Uyu mugabo avuga ko yabuze amahoro bitewe n’umukunzi we urimo kumwishongoraho nyuma y’uyu mukino.

Abinyujije kuri Instagram, yagize ati “ Icyumba cyose cyabaye nka gereza uyu munsi. Gusa nta kibazo mbibonamo kuko nzi uko nzihorera.”

Diamond aravuga ko atorohewe mu gihe Tanasha ari mu byishimo ari nako ashimagiza Harambe Stars.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!