bwiza.com
Utuntu n'utundi

Papa akunda kunkorakora ku mabuno- umukobwa w’i Kigali

Umukobwaw’imyaka 23 y’amavuko uvuga ko aba mu Mujyi wa Kigali, utarashatse ko dutangaza amazina ye yanditse avuga ko umugabo wa nyina akunda kumukorakora ku mabuno.

Yifashishije urubuga rw’abandikira Bwiza.com  ari rwo info@bwiza.com, yavuze ko uyu mugabo ubana na nyina atari we Se umubyara ariko ko kumwita ‘papa’ ari umuco yatojwe na nyina.

Avuga ko iyo akenshi nta muntu uri hafi ye, uyu yita papa adashobora kumukorakora by’umwihariko ku mabuno cyane nk’iyo ahagaze hari ibyo arimo nk’amasuku muri saro.

Aragira ati “ Nkurikije ibyo mbona papa ashobora kuzansaba ko turyamana bitewe n’uko mbona anyisanzuraho kandi nibyanga bizangora cyane. Ndagije  amashuri yisumbuye vuba aha, nta kazi mfite bityo sinava mu rugo kuko nta bushobozi ndagira.”

Nsabasaba mungire inama, nzamwiyame mubwire ko bimbangamira cyangwa nzabibwire mama? Mbaye mbashimiye ku bw’inama muzangira.

 

 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Mugabe Danny 01/07/2019 2:04 am at 2:04 am

Muraho! Numva ibyiza wabanza ukabimubuza mbere yo kubibwira mama then ukareba uko azabyakira wabona adafite kwikosora ukicaza maman wawe ukamubwiza ukuri.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!