bwiza.com
Ahabanza » “Ntabwo ntekereza ko ndi baringa”- Perezida Felix Tshisekedi
Amakuru mu mahanga

“Ntabwo ntekereza ko ndi baringa”- Perezida Felix Tshisekedi

Iyi ntero igira iti” Ntabwo ntekereza ko ndi baringa” yavuzwe na Perezida wa Congo-Kinshasa, Félix Tshisekedi kuwa 29 Kamena 2019 mu kiganiro yagiranye na RFI ndetse na France24 i Lubumbashi.

Muri iki kiganiro kirambuye, Tshisekedi yagarutse ahanini ku matora yamugejeje ku ntebe atavugwaho rumwe na benshi aganira ku kibazo ahura na nacyo kugira ngo ashyireho Guverinoma y’ ubumwe bw’ abanye-Congo ndetse anavuga  ku mubano we na Joseph  Kabila .

Ubwo Tshisekedi yabazwaga niba akorera mu kwaha kwa FCC (Front commun pour le Congo) ya Joseph Kabila kugeza naho Martin Fayulu,  avuga ko ari « une marionnette » bisobanura baringa yavuze ko umwanya afite muri politiki y’ igihugu umusaba byinshi ndetse hari ni ibyo akwiriye kwirengagiza.

Yagize ati” Bwana Fayulu afite uburenganzira bwo kuvuga icyo ashaka kuko turi muri demokarasi ariko agomba kwirinda gusebanya no gutukana kandi ibyo avuga ko ndi baringa ntabwo mbyemera kuko icyo mpa agaciro n’ umudendezo , umutekano n’ ituze mu gihugu cyanjye”.

Aha yashimangiye ko amatora yagenze neza ariko hari abanyapolitiki bifuje ko amaraso ameneka ntibyabakundira, ” ni abo rero banyita baringa.”

Abajijwe niba atabangamiwe na Joseph Kabila mu gufata ibyemezo birimo gufungura imfungwa za Politiki, gushyira abayobozi mu myanya ikomeye mu gihugu, Perezida Felix Tshiskedi yavuze ko uko bimeze kose yubaha mugenzi we wamusimbuye kuko hari byinshi yamufasha nk’ inararibonye ariko ngo na none nta cyiza kiganisha ku mpinduka yamubuza gukora.

Ati” Kuko abanyapolitiki bafata umwanya bibaza uburyo mbanye na Joseph Kabila aho kugira ngo bafate igihe batekereza ku cyakorwa ngo duteza igihugu cyacu imbere, icyo nzi ni uko naharaniye impinduramatwara nzi neza ko nzabigeraho”.

Ku ngingo yerekeye no gushyiraho Guverinoma mu gihe hashize ukwezi kumwe n’ igice hashyizweho Minisitiri w’ Intebe, Perezida Tshisekedi yavuze ko abo bavuga ko yananiwe gushyiraho abaminisitiri ari b’ abandi batihangana.

Aha yahise atanga ingero z’ ibihugu byinshi nk’ Ububiligi n’ Ubudage bishobora kumara n’ umwaka bidafite Guverinoma bitewe n’ ibibazo by’ imbere muri politiki y’ igihugu.

Yanasobanuye ko amashyaka ahuriye muri Guverinoma akomeje ibiganiro bizatuma buhoro buhoro iyo Guverinoma itegerejwe na benshi ishingwa.

Martin Fayulu ukomeje gushyira mu majwi Felix Tshisekedi ko akorera mu kwaha kwa Joseph Kabila kugeza naho amwita “BALINGA”  bitewe n’ uko ihuriro rya Politiki FCC Kabila abarizwamo rifite intebe 70% mu Nteko Nshingamategeko byumvikane ko UDPS ya Felix Tshisekedi itagira ijambo risesuye mu byemezo bifatwa.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com