bwiza.com
Ahabanza » Nyamasheke: Abatesha abana amashuri bakabajyana mu mirimo ivunanye akabo kagiye gushoboka
Amakuru

Nyamasheke: Abatesha abana amashuri bakabajyana mu mirimo ivunanye akabo kagiye gushoboka

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buraburira ababyeyi  n’abandi batesha abana kwiga bakabajyana mu mirimo ivunanye  bashukishawa udufaranga tw’intica ntikize ko batazihanganirwa kuko ibihano bihari bibategereje  byanatangiye,bugasaba buri wese urebwa n’uburenganzira bw’umwana guhaguruka agahangana n’ikintu cyose cyabubangamira.

Ni bimwe mu byo Bwiza.com yatangarijwe n’umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Mukamana Claudette nyuma y’ibiganiro  abarebwa n’uburenganzira bw’umwana bose muri aka karere bagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu kurinda no kurengera uburenganzira bw’umwana bagiranye n’umuryango Hope and Homes for children wita kuri ubu  burenganzira,barebera hamwe ibikibangamiye imibereho myiza y’umwana muri aka karere n’uburyo byakumirwa.

Nk’uko byagaragajwe na bamwe mu bashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge y’ aka karere ngo bimwe mu bikibangamiye imibereho myiza y’abana,hari ababyeyi bamwe basibya abana  kwiga bakabajyana mu masoko babikorereye imitwaro babatwaje, abana birirwa mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro mu murenge wa Cyato barebamo ibisigazwa byayo, abikorera amakara,ibisheke n’ibindi babijyanye mu masoko anyuranye n’ibindi bituma bamwe mu bana basiba amashuri bakanayata bibereye muri iyo mirimo.

Hari kandi n’abagaragara mu mirima y’imiceri cyane cyane mu mirenge ya Kirimbi na Mahembe, abajya gushaka akazi ko mu ngo no kwahirira amatungo  baboneka mu mirenge hafi ya yose y’aka karere, bimwe ngo bigaterwa n’amakimbirane yo mu miryango atuma bamwe mu bana babihirwa n’ubuzima bubi buba buhari bakigira muri iyo mirimo mibi bibwira ko ibaha amafaranga  nyamara ari ukubangiriza ubuzima bw’ejo hazaza, buri wese urebana n’uburenganzira bw’umwana agasabwa kubirwanya yivuye inyuma.

Mutuyimana Céléstin,umuhuzabikorwa w’umuryango Hope and Homes for children ku rwego rw’igihugu  yabwiye Bwiza.com ko guhuza aba bose hagamijwe kubongerera ubushobozi kugira ngo habashe kumenyekana ibikibangamira  umwana byose, ibibitera n’uburyo byafatirwa ingamba zibikumira,cyane cyane ko binagaragara ko hari n’abana bafite ubumuga bahura n’ibibazo bikomeye cyane birimo ababahisha mu ngo ngo batajya ahagaragara ntihamenyekane ibyo babakoresha, igiteye agahinda kurushaho  ngo ni ababagira ibikoresho byo gusabiriza kandi bagombye kujya mu ishuri bakiga nk’abandi bana.

Ati’’ kuri ibi byose hariyongeraho abana  bangizwa mu buryo bunyuranye bakanakurizamo guterwa inda bakiri bato,ari bo ari n’ababavutseho bose bakabaho nabi, abashorwa mu biyobyabwenge bifitanye isano n’ibyo byose,n’ibindi bigenda bigaragara,tukaba twabahuje ngo byose biganirweho,bifatirwe ingamba,aho bishoboka natwe  tugire icyo dukora ngo buri mwana w’aka karere abeho neza.’’

Avuga  kandi ko hari n’ababyeyi bumva ko kurera umwana ari ukumuha ibiryo n’amafaranga y’ishuri gusa ntibite ku byiyumvo bye ngo bamenye n’ibindi akeneye mu by’ukuri  na byo bigatera ibindi bibazo, hakaba hari n’abana baba batagira ababitaho,bakaba bashakirwa ba malayika murinzi uyu muryango ukabahugura,buri mwana akarererwa mu muryango utagamije inyungu bwite ahubwo umwitaho koko  bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bw’akarere,amategeko arengera umwana na yo akigishwa bakayamenya,buri mwana agakura ntakimubangamiye.

Musabyimana  Agnes ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Shangi avuga ko ibibangamira umwana mu murenge we biterwa ahanini n’amakimbirane mu miryango abana bakayita bakigendera,aho bagiye bagahura n’izo ngorane zose kwiga bikaba ibibazo,akavuga ko bagiye kubihashya bahereye mu miryango.

Ati’’ ntibyakemuka neza bidahereye mu mibanire myiza y’imiryango kuko byinshi ni ho bipfira. Tugiye kubikemura ari ho duhereye,tukizera ko bizakemuka,abana bagifite izo ngorane zose zigashira bakiga neza badasiba cyangwa ngo bayate kubera kuba mu miryango itabaha icyizere cyo kubaho.’’

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturae,Muakama Claudette avuga ko batangiye guhana bamwe mu batubahiriza uburenganzira bw’umwana barimo aba babakoresha imirimo ivunanye,akizeza aba bafatanyabikorwa bose ko uzafatwa abangamira imyigire y’umwana mu buryo bwose azabihanirwa by’intangarugero.

Izindi wakunda

Bwiza.com