bwiza.com
Ahabanza » Shakisha ubutunzi bwihishwe muri izo ntambara uri kurwana nazo
Iyobokamana Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

Shakisha ubutunzi bwihishwe muri izo ntambara uri kurwana nazo

Matayo 5:11-12
“ Namwe muzahirwa ubwo bazabatuka bakabarenganya, bakababeshyera ibibi byinshi babampora.
Muzanezerwe, muzishime cyane kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru kuko ari ko barenganyije abahanuzi ba mbere.”

Abakurwanya cyangwa ibikurwanya bizaba biri kukwereka ikimenyetso cyo kuzamuka mu intera ( promotion) mu ubuzima bwawe. Iyo mpuye n’ ibabazo mu buzima, bimbera ikimenyetso cyo kuba ngiye kubona undi mugisha. Mu mwaka wa 2000 ababyeyi banjye bari bari bafite imashini isekura umuceli. ariko bakaba baziteranyije na Databukwe. iwacu bakaba aribo bashinzwe management. Ariko byagezeho management yaje kubananira bitewe n’ abakozi babakorera batabishoboye.

Ubwo icyakurikiye wari umwuka mubi hagati yabo babyeyi bacu ku mpamvu zuko, Iwacu batashoboraga guha mugenzi wabo amafaranga bari basezeranye ko bagomba kubaha buri kwezi. Icyo nakoze ni uko nahise kubyivangamo, abakozi bariho ndabirukana maze ntangira kureba uko narangiza ibyo bibazo.

Birumvikana ko n’ amafranga iwacu bagombaga kujya babona nagomba kuyagabanya kugira ngo mbashe kurangiza ikibazo cyari hagati y’ abo babyeyi bombi. Nakoze hafi amezi menshi icyo kibazo mba ndagikemuye. Ariko mu mu mezi ya nyuma nibwo nahuye n’ intambara ikomeye kandi intunguye. Ubwo navuye ku kazi, ababyeyi bamwira ko ni bucya ntagomba gusubira gukora kuko hari ibyo tubanza gukura mu nzira.

Ubwo bwarakeye nyura iwacu ngeze muri salon. Ntungurwa n’uko nahasanze abantu benshi, batetse ibyo kurya n’ibinyobwa ikindi cyantangaje ni uko nahasanze Pastor wanjye abadiyakoni n’ Umuryango wacu wose. Ubwo naricaye, Papa aterura ijambo maze aravuga ati” Bakozi b’ Imana namwe muryango wacu, ndagira ngo mbaregere uyo muhungu wacu akaba n’umukristu wanyu.

Twamuhaye akazi kugira ngo adufashe ku ikibazo twari dufite ariko Imikorere ye ntabwo yadushimishije. Abandi baramubaza bati ” gute se? yaba abatwara amafaranga yakoreye, dusobanurire neza. Nawe ati” Oya “ariko amafaranga yose akoreye ntabwo ayaduha nkuko tubyifuza ahubwo ahita ayajyana kuri banki bikatuma ibyo dukenera tutabasha kubibona.

Ubwo nanjye bampaye umwanya wo kwisobanura. mbasobanurira impamvu yatumye mbikora nkuko nabivuze ntangira ubu buhamya, nongera ho ko intego yari yanjyanye gukora kuri izo mashini nayigezeho kuko nabashije kurangiza ibyo bibazo. Ariko Umuryango wose wansabye ko navaho kugira ngo bisanzure kuri izo mashini.

Ubwo narabemereye ariko nongera kubereka ko bakomeje gukora nkuko bishobora kuzagira ingaruka zo kwongera gusubira muri ibyo bibazo. Kandi bakaba bashobora no guteza indi mitungo yacu kugira ngo babashe kwishyura uwo Databukwe, mu igihe tutarahabwa iminani. Ubwo umuryango wose wahise uvugira hamwe ko bampa umunani wanjye ariko nkava kuri izo mashini.

Ubwo muri iyo inama bahise bampa umunani:

1. inzu yagura nka miliyoni 10 muri icyo gihe
2. Imirima y’ imiceri ifite agaciro nka miliyoni imwe muri icyo gihe.
2. Ikibanza cyari gifite agaciro ko miliyoni imwe n’ igice muri icyo gihe.

Ibyo byose babimpaye kubera ko bifuzaga ko mbavira mu inzira kuko mu gihe nari gukora ntabwo nashaka utuntu tunyuze mu nzira zitameze neza, kubera iyo mpamvu nta umuntu numwe wo muryango wari mu uruhande rwanjye usibye Imana yonyine gusa.

Nyemerera nkubwire ko Niyo abantu bose baguhagurukira, niyo imiryango yaguhagurukira, ni ubwo Satani n’ ibigeragezo bye byakuzunguruka Imana iri mu uruhande rwawe, uzitegure udashidikanya ko hari imigisha ugiye kubona nyuma y’ iyo mvura iri kukunyagira, kuko Imana niyi hagarika izategeka abamalayika bayo kugukuramo iyo mwenda wari wambaye muri iyo mvura, maze ibwire abamalayika kukuhagira bagusize amavuta bakwambike imyenda mishya ndetse yongere iguhe ibindi bintu bwo gusanura ibyo iyo mvura yangije inagerekeho n’ indishyi z’ akababaro.

Ubwo urabyumva ko uzahita winjira mu ubundi buzima bushyashya kandi bw’ umugisha. Ni uko bazanye impapuro barabyandika barabisinyira urupapuro rw’ umunani wanjye ndushyira mu mufuka. Ariko nabwo nabasabye kumpa iminsi 3 kugirango mbahe imfunguzo zaho hantu. Muri iyo minsi 3 nabonye abantu benshi kuburyo amafaranga nakoreraga yikubye inshuro eshatu, nafashe aho mafaranga yose ndayajyana iwacu ndabahamagara bose baraza mbashyikiriza ayo mafaranga yose n’ urufunguruzo.

Papa ayabonye yahise ambwira ati “ kuva natangira uyu mushinga ntabwo ndabona amafranga angana gutya. Mwana wanjye mbabarira ukomeze gukora n ’ ubundi n’ amagambo y’abantu yatumwe mbikora Rwose ndakwingize nyumvira ukomeze iyo mirimo urayishoboye, urufunguruzo yararwanze biba ngombwa ko nkomeza gukora.

Ariko hashize amezi agera kuri 3, njyamye ni ijoro ndi mu ibitotsi nagiye kubona, ndi mu inzira jya ku akazi aho nyine, hejuru yayo mazu yizo mashini mbona handitseho” STOP !STOP !STOP! Ubwo nahise nikangura ndasenga muri uko gusenga Imana irambwira iti” igihe kirageze cyo kongera gushyira amaguru yawe yose, umutima wawe, ubwenge bwawe mu murimo wanjye. Ubwo guhera uwo munsi ingufu zo kujya ku kazi zanshizemo kuburyo najyagayo numva mfite umunaniro mwinshi. Ubwo naje gusanga Papa mutekereza uko byangendekeye, kandi ko nje no kumuha Urufunguruzo arababara cyane. Ariko hashize ibyumweru bibiri aza ku byumva. Ubuzima burakomeza bw’ umwana n’ umubyeyi.

IBIKURWANYA BIKUBERA IKIMENYETSO CYO KWITEGURA KWINJIRA MU UBUZIMA BURUSHIJE UBWO WARI URIMO KUBA BWIZA.

Herode yashatse kwica Yesu ariko ntibyabujije Yesu kuba Umwami.Pharaoh nawe yashatse kwica Mose, ariko ntibyatumye Mose Atagera ku nzozi ze zo kubohora ubwoko bwe bwari bwugarijwe n’ Ibibazo. Soma, inkuru za Moridakayi maze urebe uko ibibazo yari arimo uko byamwijije mu ubuzima bwuzuye imigisha. Soma, inkuru za Yosefu urebe uko ubuzima bwe bwahindutse umugisha bivuye mu intambara yara arimo.

Uzagira ubunararibonye mu intambara uzaba urimo kandi bitume ubasha no kuzivanamo ubwenge buzatuma ubasha kumenya Imana ukorera, ubushobozi bwayo ndetse n’ ubutunzi bwayo. Uzakuramo ubunararibonye bwo kubasha gucunga neza imigisha uzaba ukuye muri urwo rugamba bwaba ubwo mu uburyo bw’ umwuka cyangwa ubutunzi busanzwe.

Bibliya itubwira ko Yozefu yavuye muri byo bibazo abona umugisha wo kuba Ministiri w’ Intebe avuye ku umwanya wo kuba umukozi wo mu urugo. Mose yabaye umuyobozi mukuru w’ abayisraheli , navuga muri iki gihe umukuru w’ igihugu avuye mu ukuragira amatungo ya sebukwe. Moridekayi yavuye kuba umuzamu asimbura uwari uwa kabiri k’ umwami. Nanjye yamvanye mu gutizwa inzu yo kubamo n’ Umuryango wanjye impa inzu kandi n’ indi mitungo yindi ntatekerezaga ko nayigira.

INTAMBARA IGIHE CYOSE ZIBA ZIZENGURUTSWE N’ IVUKA RY’ IBITANGAZA BY’IMANA .

Ubu butumwa mubutegurirwa kandi mukabugezwaho n’Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.

Imana iguhe umugisha……! Turagukunda…!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
estachenib@yahoo.com
+14123265034 WhatsApp

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!