bwiza.com
Ahabanza » Umutwazi w’indege yarokoye ubuzima bw’abantu 152-amafoto
Amakuru mashya

Umutwazi w’indege yarokoye ubuzima bw’abantu 152-amafoto

Kuri iyi tariki ya 1 Nyakanga ku kibuga cy’indege cya Ben Gurion muri Israeli, umutwazi w’indege yashoboye gukiza amagara y’abantu 152 ubwo yagushaga indege yari yangiritse igice igusha mu buryo bwihutirwa.

Uyu mupilote yahamagaye abashinzwe kugenzura imigendere y’indege, ababwira ko iki gice gifashe amapine kizwi nka ‘landing gear’ cyangiritse, asaba ko yagusha indege. Amakuru ya vuba avuga ko ipine yatobotse bituma ikigega cy’amavuta (fuel tank) kiri ku ibaba riri muri urwo ruhande cyangirika.

Indege za gisirikare zari ziteguye gutabara , imodoka zitabara abarwayi 100 na zo ari uko, izishinzwe kuzimya umuriro n’ibitaro bitatu byari byiteguriye gukora ubutabazi mu buryo bushoboka, iyo hari icyabaga.

Ku bw’ibitangaza, uyu mupilote yashoboye kugeza iyi ndege hasi nta kibazo kihabaye, abagenzi barokoka impanuka batyo.

Uyu mupilote yasabye ubutabazi ubwo yari hejuru y’inyanja ya Mediterane. Indege yari ivuye ku kibuga cy’indege cya Cologne mu Budage.

Times of Israel

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!